Amerika n’Ububiligi byamaganye imikirize y’urubanza rwa Bwana Paul Rusesabagina.

8,131
Kwibuka30
Rwandan court finds 'Hotel Rwanda' film hero guilty in terrorism case |  Reuters
Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’igihugu cy’Ububiligi bwateye utwatsi imikirize y’urubanza rwa Bwana Paul Rusesabagina waraye akatiwe n’urukiko igifungo cy’imyaka 25.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Ububiligi byamaganye urubanza rwa Paul Rusesabagina wakatiwe ku wa mbere n’urukiko gufungwa imyaka 25 bivuga ko “nta butabera yahawe”, u Rwanda rwise “agasuzuguro” ibyavuzwe n’Ububiligi runahagarika inama yari kubahuza.

Bwana Rusesabagina, w’imyaka 67, afite ubwenegihugu bw’Ububiligi n’uburenganzira bwo gutura muri Amerika.

Mu itangazo rye kuri uyu wa mbere, Minisitiri w’intebe wungirije akaba na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ububiligi Sophie Wilmès avuga ko yamenye iby’isomwa ry’urubanza rwa Bwana Rusesabagina i Kigali.

Belgium gets first female PM as Sophie Wilmès takes office | International  Knowledge Network of Women in Politics
Madame Sophia arasanga Bwana Rusesabagina atarahawe ubutabera bukwiriye.

Ati: “Ku ndunduro y’uru rubanza kandi nubwo hari ibyo Ububiligi bwakomeje gusaba kuri iyi ngingo, bigaragara ko Bwana Rusesabagina ataburanishijwe mu rubanza runyuze mu mucyo kandi rutabera; by’umwihariko ku bijyanye n’uburenganzira bwo kwiregura“.

Kubera ibyo Madamu Wilmès yatangaje, leta y’u Rwanda yavuze ko inama impande zombi zateganyaga kugirana ku ruhande rw’inama rusange ya ONU/UN i New York “itakibaye”.

Kwibuka30

Madamu Wilmès anavuga ko ihame ryo mu bucamanza ryo gufata uregwa nk’umwere kugeza ahamijwe icyaha na ryo “ritubahirijwe”. Ati: “Ibi rero bituma hibazwa ku rubanza no ku mwanzuro w’urukiko”.

Leta y’u Rwanda yaraye isubije ku byatangajwe n’Ububiligi, ivuga ko “bigaragaza agasuzuguro kagaragajwe n’Ubwami bw’Ububiligi ku bucamanza bw’u Rwanda kuva uru rubanza rwatangira, nubwo habayeho umusanzu ukomeye w’inzego bireba z’Ububiligi mu iperereza kuri uru rubanza”.

Itangazo rya leta y’u Rwanda ryongeyeho riti: “Abiciwe mu bitero by’iterabwoba bya FLN, ni byo ntibazwi cyane, na bo bafite uburenganzira bungana ku butabera cyo kimwe n’ubwa Bwana Rusesabagina n’abo bareganwa”.

Ku ruhande rwayo, Amerika, aho umuryango wa Rusesabagina utuye muri leta ya Texas, yavuze ko “ihangayikishijwe no guhamywa ibyaha kwakozwe na Leta y’u Rwanda” kw’umuturage wayo wemewe n’amategeko.

Mu itangazo, umuvugizi w’ububanyi n’amahanga bw’Amerika Ned Price yagize ati: “Ibitangazwa by’uko ibisabwa mu butabera bitabayeho bituma hibazwa ku kutabogama kw’umwanzuro w’urubanza”.

“Twakomeje kugaragaza akamaro ko kubaha ibisabwa byose mu mategeko muri iyi miburanishirize kandi twagaragaje guhangayika ko ibi bisabwa bitakurikijwe mu buryo butabogamye bujyanye n’ibyo u Rwanda rwiyemeje ku rwego mpuzamahanga”.

“Duhangayikishijwe n’uko ibyo Bwana Rusesabagina yagaragaje yanze bijyanye no kutemererwa guhura n’abunganizi be mu ibanga kandi mu buryo butabangamiwe hamwe n’inyandiko zijyanye n’urubanza ndetse no kuba mu ntangiriro yarangiwe abunganizi”.

Bwana Price yongeyeho ati: “Dushishikarije Leta y’u Rwanda gufata ingamba zo gusuzuma izi nenge mu rubanza rwa Bwana Rusesabagina no gushyiraho uburyo bwo gukumira inenge nk’izi mu gihe kiri imbere”.

Bwana Rusesabagina yamenyekanye ku isi nyuma y’inkuru ye itavugwaho rumwe yashingiweho filime ‘Hotel Rwanda’, ivuga ko yarokoye abantu barenga 1,200 mu gihe cya jenoside yo mu Rwanda mu 1994.

Ibyaha yahamijwe bijyanye n’ibitero byagabwe ku Rwanda n’umutwe wa FLN wari uw’impuzamashyaka ya MRCD-UBUMWE yari umwe mu bakuru bayo.

Comments are closed.