Nyuma y’imyaka 30 undi mwirabura Ousmane Dembélé yegukanye Ballon d’Or 2025


Umufaransa Ousmane Dembélé ukinira ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa yatowe nk’umukinyi wahize abandi bose muri ruhago mu mwaka wa 2024-2025 aba umukinyi wa kabiri wambaye uruhu rwirabura ubikoze nyuma ya George Weah.
Mu birori by’akataraboneka kandi binogeye ijisho byabereye mu gihugu cy’Ubufaransa niho umufaransa ukinira ikipe y’igihugu y’Ubufaransa, akaba na rutahizamu wa Paris Saint Germain Ousmane Dembele yashyikirijwe igikombe ahembwa nk’umukinnyinwa mbere wahize abandi muri ruhago ku rwego rw’isi.
Uyu mugabo w’imyaka 28 y’amavuko n’ubundi wahabwaga amahirwe yo kwegukana kino gihembo kiruta ibindi byose muru ruhago, yanditse amateka yo kuba umukinyi w’uruhu rwirabura wegukanye kino gihembo nyuma ya George Weah wabigezeho mu mwaka w’i 1995.

Uretse Dembele wa PSG wegukanye Ballon d’Or, umutoza we mu ikipe ya Paris Saint Germain Luis Enrique yabaye umutoza mwiza w’umwaka, umunyezamu Gianluigi Donnarumma wayikiniraga mbere yo kujya muri Man City mu mpeshyi y’uyu mwaka nawe yabaye umwiza w’umwaka wa 2024-2025 mu gihe Lamine Yamal wa FC Barcelona yahembwe n’umukinnyi mwiza uri mu nsi y’imyaka 21.

Ousmane Dembele yankinye imikino 53, iminota 3.483, atsinda ibitego 35 ibi bikaba bivuze ko yatsindaga igitego buri minota 99.5, uyu mugabo kandi yatanze imipira 14 (Assists) yagiye ivamo ibitego.
Mbere y’amasaha make, Bwana Julien Laurens uzwiho ubuhanga mu gusesengura ruhago, yari yavuze ko Ousmane ariwe ugomba guhabwa kino gihembo kubera ko imibare ye iri hejuru y’abandi bose muri uno mwaka, akaba yabibwiye Radio 5 Live ubwo yabazwaga gutandukanya Lamine Yamal wa Barcelone na Ousmane Dembele, ati:”Imibare ntibeshya, irahari kandi igaragaza neza ko Dembele ariwe wahize abandi bose muri 2024-2025, keretse hagize undi utanga imibare itandukanye n’iyo turi kureba hano“
Ku ruhande rw’abagore, Aitana Bonmati ukinira Barcelona ni we wahize abandi ahabwa Ballon d’Or, akaba yatsinze Mariona Caldentey ukinira Arsenal.
Comments are closed.