Nyuma y’imyaka 36, umubiri wa Thomas Sankara washyinguwe.

3,762
Kwibuka30

Leta ya Bourkinafaso yashyinguye ku mugaragaro umurambo wa Thomas Sankara n’abandi bicanywe hamwe yirengagiza ubusabe bw’umuryango we.

Muri Burkina Faso, imibiri ya Thomas Sankara na bagenzi be bicanywe mu 1987 yongeye gushyingurwa. Kapiteni Thomas Sankara n’abandi bantu bakoranaga 12 bishwe muri kudeta ya Blaise Compaoré, wari igisonga cye, ku itariki ya 15 y’ukwa cumi 1987.

Sankara, wari warabaye icyamamare n’urugero rw’abato muri Afurika yose, yari afite imyaka 37 y’amavuko. Imirambo yabo yashyinguye rwihishwa mu irimbi risanzwe mu murwa mukuru Wagadugu.

Ku itariki ya 25 y’ukwa gatanu 2015, imibiri yabo yarataburuwe, bisabwe n’ubucamanza, kugirango bumenye neza koko ko ari iyabo, mu rwego rw’urubanza rw’ababishe.

Uyu munsi rero, yongeye gushyingurwa noneho ku mugaragaro. Imva ziri aho biciwe, inyuma y’ishusho nini cyane y’ikibumbye ya Thomas Sankara. Amasanduku yariho ibendera ry’igihugu, indabyo zitukura z’amaroza, n’amafoto manini ya ba nyakwigendera.

Abasirikare babahaye ibyubahiro. Mu mihango harimo minisitiri w’intebe, Apollinaire de Tambela, bamwe mu bagize guverinoma ye, abayobozi b’imiryango gakondo, abantu bagera kw’ijana bo mu miryango, n’abaturage basanzwe.

Kwibuka30

Hakozwe n’ikibumbano kinini cya Thomas Sankara ufatwa nk’intwari y’igihugu

Ariko umutegarugori wa Sankara, Mariam Sankara, n’abahungu babo babiri babyaranye bo banze kujyayo. Ntibemeranwa na leta aho umurambo wa Thomas Sankara ugomba gushyingurwa.

Guverinoma yatangaje ko izakora imihango yo kubasezeraho “ku rwego rw’igihugu n’isi yose ku itariki ya 15 y’ukwa cumi 2023,” itariki y’isabukuru ry’iyicwa ryabo, nyuma y’imyaka 36.

Sankara amaze kwicwa, Blaise Compaoré yafashe ubutegetsi, abugumana imyaka 27 kugera yirukanywe n’imyivumbagatanyo ya rubanda mu mwaka wa 2014 ahungira muri Côte d’Ivoire.

Mu kwezi kwa kane 2022, urukiko rwa gisilikare rw’i Wadugudu rwemeje ko yagize uruhare mu iyicwa rya Sankara, rumukatira adahari, igihano cyo gufungwa burundu, we n’abandi bantu babiri bari b’inkoramutima za hafi cyane, barimo Général Gilbert Diendéré, wigeze gukora kudeta mu kwezi kwa cyenda 2015, amara icyumweru kimwe gusa ku butegetsi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.