Nyuma yo gukora indirimbo zirimo amashusho y’ubutinganyi, Lil Nas X yateguje amashusho agiye gukora yatangaje benshi.

5,257

Umuhanzi Lil Nas X uheruka gutwara igihembo cya multiplatum award yateguje abakunzi be indirimbo J Christ izaba ifite amashusho atangaje.

Ubwo yatangazaga ibi, abantu benshi byabateye amatsiko yo kumenya ikizaba gikubiye muri iyi ndirimbo. Abinyujije ku rukuta rwe rwa , yavuze ko iyi ndirimbo izaba ijyanye n’umuntu w’ibihe byose wakoze cyane ahereye inyuma. Iyi ndirimbo izaza ikurikiye umuzingo w’indirimbo(album), yakoze muri 2021 yise Montero, ikaba yaramushyize ku rundi rwego, aho yaje no gutsindira ibihembo bitandukanye.

Mu minsi itatu gusa nibwo biteganyijwe ko Montero Lamar Hill azashyira hanzie iyi ndirimbo izaba ifite amashusho atandukanye n’ayo abamukurikira bari basanzwe babona dore ko noneho amugaragaza amanitse ku giti cy’umusaraba, mu gihe mu minsi yashize uyu muhanzi nw’imyaka 24, yagiye akora indirimbo zirimo nka Industy baby zigaragaza ibikorwa by’ubutinganyi, ndetse n’izindi zirimo nk’iyitwa Montero, ari naryo zina yari yarahaye Album ye.

Umwe mu bamukurikira, yagaragaje ukuntu abantu benshi bashatse ko abambwa nyuma yo kugaragaza ko ashyigikiye abaryama bahuje ibitsina, nyamarabikaba bitaratumyae ibikorwa bye bigera kure, avuga ko bishoboka ko yaba ariyo mpamvu yahisemo kwita iyi ndirimbo gutya dore ko yanyuraga mu buzima butamworoheye n’ubwo imiziki ye yacuruzaga.

Comments are closed.