Rwamagana/Fumbwe Umusaza Safari BIHEMU ashengurwa n’ishavu kubera kwimwa ingurane y’ubutaka bwe

10,961
Kwibuka30

Mu ntara y’Iburasirazuba Akarere ka Rwamagana umurenge wa Fumbwe akagari ka Nyagasambu, Umudugudu wa Rambura,Kuva 2011 Umusaza Safari  BIHEMU avuga ko yimwe ingurane y’ubutaka bwe ashorwa mu manza n’Akarere ka Rwamagana ka butuje mo abantu.

Iyi nkuru yatangiye kumvikana kuri Radiyo Fine FM mu kiganiro Biravugwa gishinzwe kurwanya Ruswa n’Akarengane.
Safari Bihemu avuga ko yatse ingurane birangira ashowe mu manza none yabuze uwa murenganura nkuko abivuga yibaza niba Akarere ka Rwamagana batabona akarengane yakorewe? nkuko biri mu byemezo by’urukiko.

Akarere kemeraga kumwishyura ingurane

Avuga ko mu Rubanza yabanje kuburana Akarere ka Rwamagana kavuze ko abo bantu batigabije ubutaka bwe ahubwo kabatuje, Birangira Safari atsinzwe kubera kubashora mu manza abaturage batujwe n’akarere.acibwa miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana atandatu na cumi nabitandatu n’amafaranga magana arindwi na mirongo itanu (2,616,750frw) nkuko bigaragara mu mpapuro bishyuriweho,yahawe abo yareze,bagera ku icumi,

Ubwo yari amaze kwishyura yasabwe kwegera Akarere ka Rwamagana ngo kamuhe ingurane,avuga ko Akarere ka musabye kugaragaza  imbibi z’ubutaka bwe muri raporo yakozwe nu wari Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge Fumbwe ZAMU Daniel tariki 10/08/2020  bigaragara ko Akarere ka Rwamagana bazi ikibazo cy’uyu Safari Bihemu.
Avuga ko yandikiye Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba,akandikira,Umuvunyi ni muri kopi INDORERWAMO.COM dufitiye kopi.

Uyu Safari yaje gufungwa azira ko yashinjwaga ko yakoresheje impapuro mpimbano zivuga ko ubutaka ari ubwe,”Acte de notoriété” yanditswe ku wa 25/05/1990 igaragaza ko ariwe nyiri ubutaka asabira ingurane agirwa umwere.

Iyi acte de noteriéte ya ketswe ko ari impimbano

Ni mugihe yibaza impamvu adahabwa ingurane kandi Akarere karemeraga kumuha ingurane.

uko urukiko rwa sesenguye iki kibazo
Kwibuka30
Dosiye yaburanye ko akoresha impapuro mpimbano ashaka guhuguza abavandimwe be Safari Bihemu ni umwere

Mu ibaruwa yanditswe n’Urwego rw’Umuvunyi ku itariki 18/03/2020 igasinywaho nuwari Umuvunyi Wungirije Ushinzwe Gukumira no Kurwanya Akarengane YANKULIJE Odette yandikiwe Akarere ka Rwamagana Yagiraga iti:

Duhereye ku kibazo twagejejweho na SAFARI Bihemu mu ibaruwa yakiriwe kuwa 23/08/2015 avuga ko Ubuyobozi bw’Akarere bwamutwaruye ubutaka yaguze bugatuzwamo abandi baturage mu mwaka wa 1997 ariko ntahabwe ingurane yabwo.
Duhereye kuri raporo No 2909/05.01 yo kuwa 23/08/2017 yo kuwa 18/10/2016 mwaduhaye mutumenyesha ko hafashwe umwanzuro wo gushyikiriza dosiye Polisi y’Igihugu kugira ngo ikurikirane niba Acte de notoriété Safari ashingiraho avuga ko ubwo butaka ari ubwe atari impimbano.

Duhereye kuri raporo No 3609/05.01/7 yo kuwa 23/08/2017mwaduhaye mudusubiza ibaruwa No OMB 03/1767/07.17/KA yo kuwa 20/07/2017 aho mwatumenyesheje ko byagaragaye ko ibimenyetso BIHEMU Safari yashingiragaho asaba guhabwa ingurane y’ubutaka bwe ari impimbano nkuko bigaragazwa na raporo akozwe n’Ubugenzacyaha kuwa 03/08/2017 ikirego kikaba cyarashyikirijwe inkiko;

Tumaze kubona ko BIHEMU Safari yagizwe umwere ku cyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano nkuko bigaragazwa n’urubanza RPA 00452/2018/HC/RWG rwaciwe n’urukiko Rukuru/Urugereko rwa Rwamagana kuwa 11/11/2019;

Urwego rw’Umuvunyi rwasabye Akarere gukemura ikibazo .

Turabasa gukemura ikibazo cya BIHEMU Safari kuko imbogamizi mwari mufite zavanweho n’Urukiko, Muzatugezeho raporo igaragaza umwanzuro wafashwe kuri iki kibazo mu gihe kitarenze amezi abiri (2) muhereye igihe muboneye iyibaruwa.
Tubashimiye ubufatanye mutugaragariza, kandi mugire amahoro.

Nyuma yiyi baruwa uyu Safari Bihemu yakomeje gutegereza araheba,uyu Safari yabwiye INDORERWAMO.COM ko hari abashatse kwitwaza ko ari abavandimwe be bashaka ku muhuguza bityo Akarere ka kabigenderaho hirengagijwe icyemezo cy’urukiko,kuko yabanje kuburana,inyandiko yemezaga ko ubutaka ari ubwe kandi aburana bari bahari no murukiko.

NI IBIKI BIGARAGARA NKIBITUMA BIHEMU Safari AKARERE KA RWAMAGANA KATAMWISHYURA?
Mu bimenyetso uyu Safari Bihemu yagaragaje mu Rukiko ni acte de notoriéte aha haguze umubyeyi we,umutanga buhamya witwa Higori Speciose wagurishije ubwo butaka mu Rukiko yavuze ko nubwo haguze se wa Bihemu yasabye ko ariwe bwandikwaho kuko ariwe yabweguriye bityo akaba ari ubwe.Bigaragara ko Abavandimwe be barimo gushaka kumuhuguza ubutaka bwe.

Mu Rukiko umutangabuhamya yemejeko ari ubutaka bwa Safari Bihemu

IMPAMVU IGARAGARA NKIYATUMYE BIHEMU Safari ADAHABWA INGURANE.
Abavandimwe be bamaze kwandikira Akarere ka Rwamagana,bigaragara ko Akarere kahise gahagarika kugirana na Safari ibiganiro bituma Akarere kandikira Urwego rw’umuvinyi ko bagiye ku muhuza n’Abavandimwe be, nyamara bari bamaze kubona ko ubutaka ari ubwa BIHEMU Safari.

IBYO SAFARI BIHEMU ASHINGIRAHO ASABA INGURANE
Avuga ko ubutaka ari ubwe,kandi igihe yaburanaga n’abo bavandimwe be bari bahari mu Rukiko,kandi Umutangabugamya akemeza ko ari ubwe! Urukiko rukemeza ko ari umwere ku cyaha cya acte de notoriété yemeza ko ari ubwe, bigaragara ko ni igihe yishyuraga abo yareze batigeze bagaragara nk’ababufiteho uburenganzira.

Uyu musaza Safari Bihemu w’imyaka 66 asaba kurenganurwa ndetse nabo batuma adahabwa ibye agasaba ubutabera ko bwa murenganura amategeko akubahirizwa.akifuza kumenya icyo abo bashingiraho bavuga ko atagomba guhabwa ingurane,aratakambira guhabwa ubutabera.



Leave A Reply

Your email address will not be published.