Nyuma yo gushaka umugabo wimyaka 68 umurusha imyaka 44 amerewe nabi nabamwita “Sugar baby”!

8,919

Umukobwa witwa Conni Cotton w’imyaka 24 yatangaje ko ababajwe cyane n’abantu bakomeje kumwibasira bamuziza gukundana n’umusaza umurusha imyaka 44 aho ngo basigaye bamwita “sugar baby”.

Abantu benshi baserereza uyu mukobwa bamubwira ko umukunzi we w’imyaka 68 atamukunda ahubwo ahanze amaso imari ye.

Conni Cotton yavuze ko yahuye na Bwana Herb Dickerson, ubwo yakoraga mu bikorwa by’ubwitange mu myaka 3 ishize ahitwa Charlottesville muri Virginia.

Nyuma y’amezi 4 bakundana,uyu mukobwa yahise asanga uyu musaza bajya kwibanira hanyuma mu mwaka ushize uyu musaza amwambika impeta.

Nubwo Conni ngo ababazwa nuko benshi bavuga ko yitereteye uyu musaza kugira ngo arye amafaranga ye,we akunda uyu musaza ndetse ko n’imiryango yabo yahaye umugisha urukundo rwabo.

Ati “Abantu barumirwa iyo batubonanye.Amagambo menshi numvana abantu nuko bavuga ko nkurikiye amafaranga ye,bakavuga ko ari sugar daddy wanjye cyangwa se bakavuga ko yishakira imibonano mpuzabitsina kubera ko ndi muto.

Umuryango wanjye wishimiye ubucuti bwacu.Bahangayikishwa n’umutekano wanjye ariko bizera cyane umugabo wanjye nuko anshimisha.Baramukunda nk’umuryango ubu.”

Uyu mukobwa usanzwe ari umuhinzi yavuze ko yakunze uyu musaza bagihura ndetse ko we byamutangaje.

Uyu musaza avuga ko atazi icyo uyu mukunzi we yamukundiye gusa yishimira ko imiryango yabo yabashyigikiye.

Umukobwa ukundana n’umusaza umurusha...

Comments are closed.