Nyuma yo kugira uruhare mu gusezerera ikipe ya Real Madrid, Gabriel Jesus yavuze umukinnyi yifuza kuba nakwe

10,387
Kwibuka30
Gabriel Jesus watsinze igitego cya kabiri cya City, ubu amaze gutsindira iyi kipe ibitego 14 mu mikino 22 ya Champions League

Gabriel Jesus yavuze ko yifuza kugera ku rwego rwo hejuru akamera nka Ronaldo

Mu mukino w’ejo, Gabriel Jesus yatsinze igitego cya kabiri ndetse atanga n’umupira wavuyemo icya mbere.

No mu mukino ubanza wabereye muri Espagne, yatsinze igitego muri 2 – 1 batsinze Real.

Ubwo umutoza Guardiola yabazwaga ku musanzu y’uyu mukinnyi mu mikino yombi, yagize ati:

“Abakinnyi bakomeye bagomba kwigaragaza mu marushanwa akomeye no mu mikino ikomeye kandi ibyo yabigaragaje kabiri dukina n’abami b’iri rushanwa”.

Kwibuka30

Uyu rutahizamu w’Umunya-Brazil amaze gutsinda ibitego bitandatu muri Champions League y’uyu mwaka, mu myaka ibiri yindi akaba yaratsinze bine muri buri Champions League.

Jesus yabwiye igitangazamakuru BT Sport ko akora cyane ngo abe nka rutahizamu Ronaldo w’iwabo muri Brazil wafashije ikipe y’igihugu kwegukana ibikombe bibiri by’isi.

Ati: “Ubuhanga bwe butandukanye n’ubwanjye ariko ngomba gukora cyane ngo mbe nka rutahizamu ukomeye”.

“Real Madrid ni ikipe ikomeye, bafite abakinnyi benshi. Bashobora[ga] kudutsinda, ni yo mpamvu twaje mu kibuga twiteguye gukora cyane nanone”.

“Tugomba gukomeza gukora no gukomeza gukomera no mu mukino uri imbere”.

Jesus reflects on his 'best season' yet at Man City & adapting to ...
Leave A Reply

Your email address will not be published.