Nyuma yo kuvuga ko Depute HABINEZA asinzira akanasura mu nteko, SADATE arasaba ko yanakwirukanwa mu Ishyaka

7,511
Kwibuka30

Ikibazo cya Sadate MUNYAKAZI na depute Habineza gikomeje gufata indi ntera, noneho Sadate arasaba ko uyu mugabo yakwirukanwa mu ishyaka rye yishingiye.

Bwana MUNYAKAZI Sadate wigeze kuyobora kuyobora ikipe ya Rayon sport, yongeye gushyira ubutumwa ku rukuta rwe rwa twitter aho asaba abarwanashyaka b’ishyaka rya Green Party, ishyaka ryashinzwe na Bwana Frank Habineza, mu butumwa bwe Sadate yagize ati:”Ndashishikariza abanyamuryango b’inyangamugayo ba Green Party kwirukana vuba na bwangu Dr Frank Habineza ndetse abo yashyizeho igitutu mwifatanye n’abandi banyamuryango b’inyangamugayo mushyireho ubuyobozi bushya naho Dr Frank Habineza ntashobotse”

Ikibazo hagati y’aba bagabo bombi cyatangiye mu byumweru bibiri bishize ubwo mu kiganiro ngaruka kwezi gitegurwa n’ishyaka Green Party, umuyobozi wayo Dr Frank HABINEZA yavuze ko Leta y’u Rwanda ikwiye kuganira n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kigali, igitekerezo cyateje impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga no ku ruhando rwa politiki hagati mu gihugu ndetse no hanze, ku buryo bamwe bagarukaga ku gitekerezo cya Leta yakomeje ivuga ko idashobora kugirana imishyikirano n’abasize bakoze jenoside mu Rwanda, cyangwa uwo ariwe wese wagaragaye mu bikorwa byo kugambirira kongera gusesa amaraso y’Abanyarwanda.

Icyo nicyo gitekerezo Bwana SADATE yuririyeho maze ashyira kuri twitter ye ifoto ya Bwana Dr HABINEZA Frank agaragara asinziriye, maze ayivugaho amagambo akomeye aho yavuze ko Abanyarwanda birirwa bavunwa n’imisoro ariko bamwe bakayirengwamo ku buryo basinzirira mu nteko ari nako basohora imyuka hasi no hejuru, ahita asoreza ku ijambo asaba Habineza Frank gukura imisuzi mu nteko ishingamategeko.

Nyuma y’aya magambo, Bwana HABINEZA yagaragaje ko yababajwe nayo ku buryo yavuze ko ashobora kujyana mu nkiko uyu mugabo, undi nawe asubiza ko abyiteguye cyane.

Kwibuka30

Nubwo nta muntu wo ku ruhande rw’ishyaka rya green Party twari twavugana ngi agire icyo abivugaho, ariko mu bigaragara ntabwo byoroshye, cyane ko abarwanashyaka be batari bamukuraho amaboko ku buryo bamusezerera mu ishyaka, ndetse bamwe barakerensa ububasha bw’ubusabe bwa Sadate ku buryo yakumvwa.

Sadate MUNYAKAZI umugabo wayoboranye inkoni y’icyuma ikipe ya rayon sport yamenyekanye cyane ubwo yinjiraga mu buyobozi bw’iyo kipe, nyuma yo kwirukanwa nabi, yakomeje atanga ibitekerezo byinshi ndetse bitagiye bivugwaho rumwe binyuze ku mbuga ze nka twitter, ni umwe mu bantu yakomeje gusakirana n’abandi kubera imvugo zikakaye akunze gukoresha.

Comments are closed.