KNC yanenze SADATE kucyo benshi bise urugomo yakoreye Honorable Frank HABINEZA

8,730
Kwibuka30

KNC ntabwo yemeranywa n’igikorwa cya SADATE MUNYAKAZI aherutse gukora kuri Honorable Frank HABINEZA benshi bise igikorwa cy’urugomo

Mu kiganiro Rirarashe Bwana KNC akorera kuri radio na TV one, kuri uno wa mbere taliki ya 15 Kanama 2022, uyu mugabo yanenze imvugo Bwana SADATE MUNYAKAZI yakoresheje ku ifoto ya Honorable Frank HABINEZA, umudepite mu inteko nshingamategeko y’u Rwanda.

Bwana KNC yagize ati:”This is not fair, umuntu aba afite uburenganzira bwo kugira icyo avuga ku muntu ku giti cye, ariko na none umuntu aba akwiriye kureba kure y’ibyo, agatekereza kuwo avugaho afite umuryango nawo ukwiye kubahwa…”

KNC yakomeje avuga ko bitari bikwiye ko Sadate MUNYAKAZI akoresha imvugo nk’izo ngizo ku muntu ufite umuryango kandi ukwiye kubahwa, yakomeje agira ati:”…tekereza nk’ubu abana ba HABINEZA babonye ibyo Sadate yanditse kuri se”

Kwibuka30

Nyuma yo kunenga Sadate, Bwana KNC yagiriye inama Honorable HABINEZA Frank yo kudakomeza ibintu ajyana mu nkiko Sadate kuko byaba bimeze nko guhangana.

Twibutse ko SADATE MUNYAKAZI yakoresheje ifoto ya HABINEZA Frank ari mu nteko ameze nk’uwasinziriye maze ayakurikiza amagambo agira ati:”

Ariko Ubu tuzajya turwana no kutarenza tariki 15 za buri kwezi tutarasora niturenza turwane n’amande yiyongeraho kugira ngo izo mbaraga abandi baziryamemo barekura imyuka mibi hasi no hejuru?! Oya u Rwanda ntiturarengwa kugera aha,

@FrankHabineza nakure imisuzi mu nteko”

Nyuma yo gushyira hanze ano mashusho, ushinzwe ikoranabuhanga mu nteko ishingamategeko yavuze ko iyo foto ari fotoshop, kuko Frank HABINEZA atariho yicara. Habineza Frank amaze kubona ibyo SADATE yamukoreye, yavuze ko ashobora kumujyana mu nkiko kuko atari ku nshuro ya mbere asagagariwe na Bwana SADATE ku mbuga nkoranyambaga.

Comments are closed.