Nyuma yo kwegura k’umuvugizi wa Rayon Sport, umumunyamabanga mukuru wayo nawe yeguye

6,574
Kelly Abraham wari Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports

Nyuma yo kwegura k’uwari umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sport, ubu n’uwari umunyamabanga Mukuru wayo nawe yeguye.

Abari bagize komite ya Sadate muri Rayon Sport bakomeje kwegura nubwo bwose we kugeza ubu yakomeje kwanga kurekura ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon sport nyuma yo kubisabwa n’ubuyobozi bw’umuryango wa Rayon sport akaba ari nabwo bukuriye ikipe ya Rayon Sport FC.

Nyuma yaho uwari umuvugizi w’ikipe, Bwana Jean Paul yeguye ku mwanya, ubu uwari umunyamabanaga mukuru muri iyi kipe nawe yaraye yeguye ava ku mirimo yari ashinzwe.

Mu ibaruwa Bwana Abraham Kelly yandikiye Perezida w’Umuryango Rayon Sports, yagize ati “Bwana Perezida, nejejwe no kubandikira iyi baruwa mbamenyesha ko neguye ku mirimo nari naratorewe yo kuba Umunyamabanga Mukuru w’ikipe ya Rayon Sports FC, mubereye umuyobozi ku mpamvu zanjye bwite”.

Bwana Ibrahim yakomeje yizeza abakunzi b’ikipe ya Rayon Sport ko atazahwema gufatanya n’abandi banyamuryango b’umuryango Rayon Sports, mu guharanira ikintu cyose cyatuma ikipe ikomeza gutera imbere.

Ku wa 19 Mutarama 2019 nibwo Abraham Kelly, yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports, mu nama y’inteko rusange y’ikipe yabereye kuri King Fisher Hotel Muhazi mu Karere ka Gasabo. Yasimbuye Muhire Jean Paul wabaye Visi Perezida wa mbere wa Rayon Sports.

Comments are closed.