Nyuma y’uko bahabonye abarwayi 5, akarere ka Rusizi kabaye gashyizwe mu kato.

13,360
Kwibuka30

Nyuma y’aho mu Karere ka Rusizi hagaragaye abantu batanu banduye Covid-19, ubu kabatesi gashizwe mu kato.

Nyuma y’aho ministeri y’ubuzima itangarije ko hari abantu 5 basanzwemo ubwandu bw’agakoko ka Coronavirus, bigatuma Leta yisubiraho ku cyemezo cyo kurekura ingendo zihuza intara hagati yazo ndetse n’umujyi wa Kigali, kuri ubu ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu imaze gutangaza ko urujya n’uruza mu Karere ka Rusizi usohokamo cyangwa winjiramo byabaye bihagaritswe kugeza igihe kitaramenyekana.

Kwibuka30

Prof.Anasthase SHYAKA arasanga harimo icyuho mu nzego z’ibanze

Mu kiganiro akoreye kuri Radio y’igihugu ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, ministre Anasthase SHYAKA yavuze ati:”…nanze gukoresha ijambo akato, ariko ingendo zinjira cyangwa zisohoka mu Karere ka Rusizi zibaye zihagaritswe aho kugira ngo umuntu ahave ajye kwanduza abandi cyangwa ahaje ari ari muzima ahave yarwaye.”

SHYAKA Anasthase yongeeye anenga icyuho kigaragara mu kubahiriza zimwe mu ngamba zo kwirinda Coronavirus aho yavuze ko hamaze kugaragara icyuho muri zimwe mu nzego z’ibanze kuko hari amakuru avuga ko muri abo banduye harimo abanyuze mu nzira zitemewe bava muri bimwe mu bihugu bihana imbibe n’akarere ka Rusizi.

Twibutse ko n’ingendo z’abamotari nazo zabaye zihagatswe ariko hakaba hategerejwe indi nama y’a baministre ishobora guterana ku munsi w’ejo ikazafata indi myanzuro ijyanye no gukumira icyorezo cya covid-19.

Leave A Reply

Your email address will not be published.