Bari biteguye kutaha mu Ntara batungurwa nuko ingendo zasubitswe bitunguranye!

8,575

Abaturage benshi baraye muri gare ya Nyabugogo abandi bazinduka mu gicuku baherekeza kubera urukumbuzi bafitiye iwabo ariko mu gitondo bategereje imodoka barazibura kubera itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’intebe.

Itangazo ryavuye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ahagana saa sita z’ijoro ryo kuri iki cyumweru ryavuze ko ingendo hagati y’intara n’Umujyi wa Kigali zirakomeza gusubikwa aho byamenyekanye ko byatewe n’ubwandu bushya bwagaragaye ku bantu 5 i Rusizi.

Iri tangazo ryasanze hari abaturage bamwe bamaze kwitegura no gusezera aho bari bacumbitse i Kigali kugira ngo bisubirire iwabo mu ntara.

Ikinyamakuru Kigali Today dukesha iyi nkuru,gitangaza ko hari abantu baraye muri gare ya Nyabugogo,abandi bazindutse kare cyane, ariko bakaba batunguwe no gusanga nta modoka ishobora kubasubiza iwabo.

Umusore watwaraga abagenzi kuri moto (ariko itari iye) akaba yari acumbitse i Jali mu Karere ka Gasabo, avuga ko yabyutse saa saba z’ijoro agera muri gare ya Nyabugogo hakiri mu gicuku.

Ati Naraye hano, nari nsubiye iwacu mu Karere ka Huye ngira ngo ubuzima bw’i Kigali bubanze busubire ku murongo, none urabona birakomeye pe!”

Uwitwa Nemeyimana Alexis yabwiye Kigali Today ko yageze muri gare ya Nyabugogo saa kumi za mu gitondo, kandi ko mu makuru yari yaraye yumvise ngo ntaho byateganywaga ko ingendo zongera gusubikwa.

Nemeyimana agira ati “Nabyutse kare ntega imodoka ariko ngeze mu nzira numva ngo ingendo zongeye guhagarara, ikibazo kinkomereye ni uko maze igihe kirekire ntajya i Musanze aho nkesha kubaho”.

Umubyeyi wari waraje i Kigali kurwaza umuntu, yabwiye Kigali Today ko yaba we cyangwa uwo murwayi, ngo bari bishimiye gusubira iwabo mu ntara nubwo uburwayi butari bwarakize, bitewe n’uko kuba i Kigali ngo byari bibagoye.

Uwo muturage uturuka mu karere ka Nyamasheke hamwe na mugenzi we witwa Nyiragasirwa bari bafatanyije urugendo, basaba Leta kubashakira imodoka kuko ngo badashobora gusubira aho bari bacumbitse.

Nyiragasirwa yagize ati “Inzu twari ducumbitsemo twayitanze, twasezeye, nta handi twajya kereka niba twibera ku muhanda.”

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe bivuga ko icyemezo gishya ku bijyanye n’ingendo ndetse n’imikorere y’abamorari, bizafatirwa ingamba mu Nama y’Abaminisitiri iteganyijwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 02 Kamena 2020.

Abaraye muri Gare ya Nyabugogo bategereje
Bari babukereye biteguye kujya mu Ntara

Source:Kigali to day

Leave A Reply

Your email address will not be published.