Nzamwita Olivier uzwi nka M1 yatawe muri yombi kubera urumogi.
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi umuhanzi Nyarwanda witwa Nzamwita Olivier wamamaya nka M1
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi, Nzamwita Olivier Joseph wamamaye mu muziki nka M1 aho akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi.
M1 yafatanywe na Uwimana Claude w’imyaka 25 ku wa 21 Ukwakira 2021. Bafatiwe mu Mudugudu wa Kiruhura, Akagari ka Niboye, Umurenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu muhanzi wamamaye mu njyana ya Dancehall yatawe muri yombi.
Yagize ati:“Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.’’
Mu butumwa bwe, yasabye abaturage kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge kuko bihanwa n’amategeko.
Dr Murangira yakomeje ati:“RIB iributsa abaturarwanda bose ko itazihanganira uwo ariwe wese uzafatwa anywa, acuruza cyangwa atunda ibiyobyabwenge ibyo aribyo byose. Kuburyo bw’umwihariko turasaba abahanzi kuba icyitegererezo hari urubyiruko rufata abahanzi nka role model, tirabasaba kugendera kure ibiyobyabwenge. Tuributsa abantu ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.’’
M1 na Uwimana Claude bakurikiranyweho ibyaha bibiri birimo “Kunywa ibiyobyabwenge” no “Gutunda ibiyobyabwenge.’’
Itegeko ry’ibyaha n’ibihano muri rusange rigena ko icyaha cyo kunywa ibiyobyabwenge gihanishwa ingingo ya 11 y’itegeko Nº69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri cyangwa imirimo y’inyungu rusange.
Mu gihe bahamywa n’icyaha cyo gutunda ibiyobyabwenge, bahanishwa ingingo ya 11 y’itegeko Nº69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rivuga ko ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye (nk’urumogi), bahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya miliyoni zitari munsi ya 20 Frw ariko zitarenze 30.000.000 Frw.
Comments are closed.