Huye: Polisi yamennye litiro 840 z’inzoga zitemewe

3,197

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Ukwakira Polisi ikorera mu Karere ka Huye yamennye inzoga zitemewe zizwi ku izina rya Muriture zingana na litiro 840. Izi nzoga zafatiwe mu bikorwa bya Polisi byabereye mu Karere ka Huye, Umurenge wa Simbi, Akagari ka Kabasanza, Umudugudu wa Bwiza. Zafatanwe Mutabaruka Vedaste w’imyaka 41, Bagabo Jean Paul w’imyaka 28 na Sibomana Ferdinand w’imyaka 26.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko ziriya nzoga zafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati” Polisi yabonye amakuru ko bariya bantu bakora inzoga zitemewe zo mu bwoko bwa Muriture. Twateguye ibikorwa byo kubafata nibwo abapolisi bagiye mu ngo zabo hagaragarayo litiro 840 za ziriya nzoga.”

SP Kanamugire akomeza avuga ko abafatanwe ziriya nzoga bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha naho ziriya nzoga zo ziramenwa. Yakomeje akangurira abaturage kwirinda kunywa ziriya nzoga ndetse bagatanga amakuru igihe hari abantu babonye bazikora.

Ati” Ziriya nzoga ntabwo ari nziza ku buzima bw’umuntu bitewe n’uko ibyo bazikoramo bitazwi. Ziriya nzoga abazinyoye usanga bakora ibyaha bitandukanye bihungabanya umutekano w’abaturage nko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu abagore n’abakobwa, ubujura n’ibindi bitandukanye.”

SP Kanamugire yibukije abaturage ko Polisi itazahwema kurwanya bene izo nzoga kandi abazajya bazifatanwa bazajya bashyikirizwa ubutabera. Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Simbi kugira ngo hakorwe iperereza.

Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

Comments are closed.