Olivier KAREKEZI yijeje ibyishimo abafana ba Kiyovu

8,787
Kwibuka30

Bwana KAREKEZI Olivier umutoza mushya wa Kiyovu Sport yasezeranije umunezero n’ibyishimo abafana n’abakunzi b’iyi kipe.

Ni mu muhango wabaye uyu munsi kuwa gatanu taliki ya 2 Ukwakira 2020 ubera ku biro bishya bya Kiyovu Sports biherereye Kicukiro, ubwo ubuyobozi bushya bw’iyi kipe burangajwe imbere n’umunyemari MVUKIYEHE Juvenal bwarimo bwereka abakunzi n’abafana b’iyi kipe ikunze kwitwa “Urucaca” kubera amabara y’icyatsi yambara abatoza izifashisha muri uno mwaka w’imikino wa 2020-2021.

Ubuyobozi bwerekanye bunsinyisha umutoza mukuru, ndetse n’abazamwungiriza muri uno murimo wo gutoza Urucaca mu mwaka w’imikino tugiye gutangira.

Karekezi Olivier yari warumvikanye na Kiyovu Sports muri Mata uyu mwaka, yahawe amasezerano y’imyaka ibiri na Perezida mushya w’iyi kipe.

Bwana Karekezi Olivier, umutoza mukuru yavuze ko ibyo yasabye ubuyobozi byose yabihawe, yemeza ko igisigaye ari ugutwara igikombe mu bikorwa, agaha ibyishimo abakunzi ba Kiyovu Sports.

Ati “Ibyo nifuzaga ubuyobozi bwarabikoze, bungurira abakinnyi. Iki nicyo gihe cyo kwishima no kuzirikana icyizere twagiriwe cyo kubaka ikipe ya Kiyovu Sports.

“Igikombe ntabwo ari mu magambo ni yo mpamvu nasabye abakinnyi beza bari hano no hanze. N’andi makipe yariteguye ariko icyangombwa ni ukwitegura neza.”

Kwibuka30

Karekezi Olivier azungurizwa na Kalisa François uheruka gutoza mu makipe ya Kirehe FC na Gasogi United ndetse na Banamwana Camarade watozaga Gicumbi FC.

Ati:”Ni igihe cyo guha ibyishimo abakunzi ba Kiyovu…”

Ndizeye Aimé Désiré Ndanda wabaga muri Saint-George yo muri Ethiopie nyuma yo kuva muri APR FC mu 2010, azaba ari umutoza w’abanyezamu, abifatanya no kuba Umuyobozi wa Tekinike, Kagabo Ahmed wari usanzwe ari umusifuzi azaba yongerera ingufu abakinnyi.

Ntwari Ibrahim ‘Djemba’ ni we uzaba ushinzwe ibikoresho bya Kiyovu Sports mu gihe Kigundu Ibrahim azaba ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe ya Kiyovu Sports nka Team Manager.

Leave A Reply

Your email address will not be published.