Nta munyeshuri wa Kaminuza y’u Rwanda uzongera kwiga aba muri Ghetto

9,575
Kwibuka30
University of Rwanda in Huye has no power. It is in the darkness for  nonpayment of electricity bills | Therwandan

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bwatangaje ko nta munyeshuri uziga yicumbikira muri za Ghetto mu gihe bazaba bemerewe gutangira.

Kuri uyu wa gatanu za ministeri zitandukanye zakoranye ikiganiro n’itangazamakuru, mu rwego rwo gushyikiriza Abanyarwanda n’abaturarwanda aho ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 zigeze n’aho imyiteguro igamije gufungura imwe mu mirimo yaharitswe n’icyo cyorezo igeze, muri icyo kiganiro kitabiriwe na ministre w’uburezi, madame Dr Valentine UWAMALIYA yavuze amwe mu mashuri makuru na za kaminuza yabaye yemerewe gutangira hirindwa ikwirakwiza ry’icyorezo cya Coronavirus, kuri urwo rutonde rw’ayo mashuri makuru na za Kaminuza, hagaragayemo na Kaminuza y’u Rwanda ariko hagatangira amashuri yo mu myaka yo hejuru gusa, abandi bakazatangira nyuma.

Nyuma y’icyo kemezo, ubuyobozi bwa Kaminuza bwahise butangaza ko mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyo cyorezo rishobora guterwa imbaraga na bamwe mu banyeshuri biga bicumbikira hanze y’ikigo aho bakunze kwita “Ghetto” ko batabyemerewe, ndetse ko abanyeshuri bose bategetswe kwiga bacumbikirwa mu kigo kugeza igihe bizagaragara ko icyo cyorezo cyacitse intege mu buryo bushoboka.

Kugeza ubu bamwe mu banyeshuri biga mu mashami menshi ya Kaminuza y’u Rwanda, bavuga ko amacumbi ari ikibazo akaba ari nayo mpamvu kenshi bahitamo kujya gushakisha aho bacumbika hanze ya kaminuza, mu buzima butaba bworoshye, ibi bigatuma bamwe basanga ko bizagorana kubonera amacumbi abanyeshuri bose kuko no mu busanzwe amacumbi ari make.

Kwibuka30

Umwe mu banyeshuri wiga mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda mu Karere ka Huye ariko utashatse ko amazina ye atangazwa, yagize ati:”Mu by’ukuri ni ikibazo, sinzi ko biri bushoboke, ariko wenda kubera ko ari aba finalistes gusa, wend abyashoboka, gusa ni ikibazo kitoroshye”

Amashuri mu Rwanda azatangirana abarimu bashya 29,000 – IMVAHONSHYA

Ministre Valentine yavuze ko n’ibindi byiciro bizagenda bifungura gake gake.

Leave A Reply

Your email address will not be published.