“One by One” indirimbo nshya ya Ezra KWIZERA ivuga ku migisha
Bwana Ezra KWIZERA yashyize hanze indirimbo yitwa One by one
Ezra KWIZERA umwe mu Banyarwanda umaze kwigarurira imitima y’abatari bake kubera ubuhanga n’impano yifitemo mu kuririmba no kwandika indirimbo.
Kuri ubu Ezra Kwizera akorera ibikorwa bye bya muzika mu gihugu cya Canada, akaba ari naho auye, Nyuma y’igihe kitari gito cyari gishize adasohora indirimbo, kuri uyu wa mbere yashyize hanze indirimbo yitwa One by one, ni indirimbo ivuga uburyo umuntu Imana yamuhaye umugisha ariko akaba atayibonesha amaso ye ahubwo agahora yiganyira aho kwibuka no kuzirikana ibindi Imana iba yaramukoreye.
Ezra KWIZERA kugeza ubu amaze gushyira hanze imizingo (Album) zigera esheshatu (6), ndetse akaba afite indirimbo zitari munsi y’ijana.
Comments are closed.