Otto Addo watozaga ikipe ya Ghana nawe yeguye nyuma y’uko ikipe ye itarenze amajonjora

6,361

Umutoza w’ikipe y’umupira w’amaguru ya Ghana Bwana Otto Addo yamaze kwemeza ko asezeye ku mirimo yo gutoza iyo kipe nyuma iyo kipe itabashije kurenga amajonjora muri ino mikino y’igikombe cy’isi imaze iminsi iri kubera muri Qatar.

Nyuma y’aho ikipe ya Ghana itsinzwe ntibashe kurenga kino cyiciro, uwari umutoza w’iyi kipe y’igihugu Bwana Otto Addo w’imyaka 47 yatangaje ko yeguye ku mirimo ye yo gutoza.

Uyu mugabo wigeze gukinira ikipe y’igihugu ya Ghana yavuze ko impamvu itumye asezera atari uko ikipe ya Ghana isezerewe itarenze amatsinda ko ahubwo yari yarabivuze na mbere hose ko azasezera ku mirimo ye nyuma y’igikombe cy’isi, yagize ati:”Buri gihe navuze ko nitubona itike yo gukina imikino y’igikombe cy’isi nzegura nyuma yayo, niyo twari kuba twatsindiye igikombe cy’isi”.

Uyu mutoza yakomeje avuga ati: “Umupira w’amaguru ni mwiza, rimwe na rimwe ni mubi. Ni mubi kuri twebwe uyu munsi”

Bwana Addo yahawe imirimo yo gutoza iyi kipe y’igihugu mu kwezi kwa kabiri yari yasimbuye Umunya-Serbia Milovan Rajevac wari wirukanwe ahabwa inshingano zo kugeza ikipe ya Ghana mu gikombe cy’isi. Uyu mugabo kandi asanzwe akorera ikipe ya Borussia Dortmund kuyishakira abakini b’abanyempano hirya no hino ku isi.

Addo yavukiye mu mujyi wa Hamburg mu Budage ku babyeyi b’Abanya-Ghana. Igihe kinini cyo gukina umupira no gutoza kwe yakimaze mu Budage.

Comments are closed.