“Ahubwo APR FC yaducitse, ntitwari kunganya nayo” KNC wa Gasogi Utd

6,637
Kwibuka30

Perezida w’ikipe ya Gasogi Utd Bwana KNC yavuze ko ababajwe no kunganya n’ikipe ya APR FC kuko yari yayiteguye bihagije.

Kuri uyu wa gatanu championnat yarakomeje ku munsi wayo wa 12, ikipe ya Gasogi Utd yagombaga guhura n’ikipe ya APR FC, amakipe akurikirana ku rutonde rwa championnat. Mbere y’uno mukino KNC yari yavuze ko agomba gukura mu mitima y’abakunzi ba ruhago mu Rwanda bumvaga ko ikipe ya APR FC igomba gutsinda Gasogi Utd, ati:”Hari ikintu gikwirakwiza n’abanyamakuru bumva ko ikipe ya Gasogi ari ikipe y’akana imbere ya APR FC, sibyo urwo rwego twararurenze, ubu turi ikipe ihatana mu yandi yose

Kwibuka30

Bwana Kakooza Charles KNC yakomeje avuga ko ahubwo ikipe ya APR FC yamucitse kuko intsinzi yari ayifite mu maboko ye, yagize ati:”Ntabwo nishimiye kuba nganyije na APR FC, umukino wose nari nkwufite, nagombaga kuyitsinda, ariko nta kundi

Uno mugabo yavuze ko yaje gukina uno mukino afite imvune za bamwe mu bakinnyi be bo ku murongo wa defense, ariko akaba yashimiye abandi uburyo bitwaye neza imbere y’ikipe nka APR FC yahabwaga amahirwe yo kwegukana intsinzi, yanashimiye cyane umukinnyi we witwa Mugabe Robert washoboye gufata Ombolenga wa APR FC akamugira uruhinja mu kwaha kwe.

Uyu mukino usize aya makipe abiri agikurikiranye ku rutonde kuko APR FC iza imbere ya Gasogi Utd n’amanota 20 mu gihe Gasogi Utd yagize 19. Undi mukino wabaye, ni uwahuje ikipe ya Mukura FC yanyagiye Marines ibitego bitandatu ku busa.

Leave A Reply

Your email address will not be published.