Padiri mukuru wa Paruwase ya Kibungo aratabariza impunzi z’Abarundi kuba zenda kwicwa n’inzara.

7,788
Kwibuka30
Covid-19: New spike of cases in Mahama Refugee Camp | The New Times | Rwanda

Padiri mukuru wa Paruwasi Katedrali Gatolika  ya Kibungo Felicien Mujyambere yanditse itangazo  itabariza impunzi z’Abarundi biganjemo abakuze bageraniwe n’ibura ry’ibiribwa n’imyambaro.

 Mu Itangazo  yanditse kuwa 20 Ukuboza 2020, Paruwasi Gatolika ya Kibungo ivuga ko hakenewe ubutabazi  ku bafite ibibazo bikomeye biganjemo abageze mu zabukuru bashobora kuzahazwa n’ibura ry’ibiribwa n’imyambaro.

Itangazo riragira riti  :”Muri iki cyumweru cyo kwitegura umunsi mukuru wa Noheli, turasaba ko cyaba icyumweru cyo gutabara aba bantu. Ibyo bakeneye harimo ibiribwa bitangirika vuba,imyenda , ibikoresho by’isuku, amafaranga mbese ibintu byose abantu bari mu kaga bakenera”

Kwibuka30

Ubuyobozi bwa Paruwasi ya Kibungo busoza iri tangazo buvuga ko iki gikorwa cyatangiye kuwa Mbere kikazasozwa kuwa 27 Ukuboza 2020.

Impunzi z’Abarundi ziba I Mahama zahunze imyigaragambyo yakurikiye amatora ya Perezida Wa Repubulika yo mu mwaka 2015. Ubwo Nyakwigendera Petero Nkurunziza yavugururaga itegekonshinga ryamwemereye kwimariza indi manda y’umukuru w’igihugu.

Guhera mu kwezi kwa Kanama  2020 nibwo impunzi zabyifushe zatangiye gufashwa gucyurwa mu gihugu cyabo cy’amavuko bikaba ari ibikorwa bigikomeje kugeza n’ubu.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR rivuga ko mu nkambi ya Mahama habarurwa imbunzi zigera ku  50,233.

(src:Rwandatribune.com)
Leave A Reply

Your email address will not be published.