Gasabo: Ukekwaho gusambanya abana b’abahungu 17 yasabiwe igifungo cya burundu

6,074

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Gasabo ku wa 18 Ukuboza 2020 bwasabiye igihano cy’igifungo cya burundu umuntu utatangajwe amazina ariko bivugwa ko ari umusore w’imyaka 19 y’amavuko kubera icyaha akurikiranyweho cyo gusambanya abana b’abahungu 17 mu bihe bitandukanye abashukishije ibikinisho yakoraga.

Inkuru ya Kigali Today nayo ikesha Ubushinjacyaha Bukuru bwa Repubulika y’u Rwanda iravuga ko ku itariki ya 23/10/2020 Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwakiriye dosiye bukurikiranyemo uwo muturage wo mu Mudugudu wa Juru, Akagari ka Nyamabuye, Umurenge wa Gatsata, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, akaba aregwa kuba mu bihe bitandukanye guhera mu kwezi kwa 8/2020 kugera mu kwezi kwa 10/2020 yaragiye asambanya abana b’abahungu 17 bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 7 na 12 y’amavuko.

Uwo muntu ngo yagiye asambanya abo bana b’abahungu abanje kubashukisha ibikinisho bikoze mu modoka yakoraga hanyuma bamara kubyishimira akababwira ko kugira ngo abibahe ari uko babanza bakemera ko abasambanya.

Uregwa mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha yemeye icyaha asobanura uburyo yagiye agikoramo. Icyaha cyo gusambanya umwana giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 4 y’ Itegeko no 069/2019 ryo ku wa 8/11/2019 rihindura itegeko no 068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ ibihano muri rusange. Urubanza ruzasomwa ku itariki ya 29/12/2020.

Leave A Reply

Your email address will not be published.