Padiri Phocas uherutse gushinja Kiliziya Uburyarya agiye gusezerana n’uwo yihebeye muri ADEPR

9,121

Nyuma yo kwandika urwandiko rwo gusezera ku muhamagaro yari yarasezeranye, padiri Phocas yamaze gushyira hanze impapuro z’ubukwe azakorera mu itorero rya ADEPR.

Mu mpera z’umwaka ushize mu kwezi k’ukuboza 2022 nibwo Indorerwamo.com yabagejejeho inkuru ya Padiri Phocas NIWEMUSHUMBA wakoreraga umurimo we muri Diyosezi gatolika ya Ruhengeri, ubwo uyu mugabo yatangazaga ko asezeye mu gipadiri yari amazemo imyaka 15 yose.

Mu ibaruwa Padiri Phocas yanditse, yavuze ko ahisemo gusezera mu gipadiri ndetse ashinja kiliziya gatolika kwimika uburyarya.

Nyuma y’igihe gito Padiri Phocas NIYOMUSHUMBA yiyambuye ikanzu y’ubupadiri, kuri uyu wa mbere yashyize hanze urupapuro rw’ubutumire bwemeza ko agiye gusezeranira mu itorero ADEPR.

Nk’uko bigaragazwa n’uru rupapuro, uyu mugabo azasezarana n’uwo umutima we wihebeye agatuma asesa amasezerano yari amazemo imyaka 15 yose mu itorero ADEPR ku italiki ya 4 Werurwe 2023.

Comments are closed.