Pakisitani yagabye ibitero byo kwihimura kuri Irani

1,508
Kwibuka30

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 18 Mutarama, Pakisitani yatangaje ko yagabye ibitero ku bwihisho bw’umutwe w’iterabwoba muri Irani, nyuma y’igitero cya Irani ku butaka bwa Pakistan cyahitanye abana babiri.

Mu minsi yashize, Irani yagabye ibitero bya misile na drone ku butaka bw’ibihugu bibiri bituranye Iraki na Pakisitani, nk’uko ibitangazamakuru bya Leta ya Irani bibitangaza, hishwe abagore batatu n’abana bane.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Pakisitani, yatangaje ko muri iki gitondo, Pakisitani yagabye ibitero byinshi byahujwe, bikomatanyije kandi byibasiye n’ibirindiro by’abarwanyi b’iterabwoba mu ntara ya Sistan-Baluchistan mu Majyepfo y’iburasirazuba ya Irani. Bamwe mu barwanyi b’iterabwoba bishwe”.

Visi Guverineri w’intara ya Sistan-Baloutchistan, Alireza Marhamati yatangarije kuri Televiziyo y’igihugu ya Irani, yagize ati: “Pakisitani yibasiye umudugudu uri hafi y’umupaka ihatera misile.” Yongeyeho ati: “Abagore batatu, abana bane, bose badafite ubwenegihugu bwa Irani, bishwe.”

Kwibuka30

Imirwano yibasiye umudugudu uri hafi y’umujyi wa Saravan, hafi y’umupaka. Ikigo cya Mehr cyaho cyari cyatangaje mbere ko ibitero bya misile na drone, byakomerekeje abantu benshi.

Kuri uyu wa Kane, Umuyobozi mukuru w’ubutasi yatangarije Ibiro ntaramakuru by’u Bwongereza Reuters ko ibi bitero byo muri Pakisitani byibasiye inyeshyamba za Baloki mu Ntara ya Irani ya Sistan-Baluchestan.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Pakisitani yagize iti: “Muri iki gitondo ibikorwa byakozwe hifashishijwe amakuru yizewe y’ibikorwa by’iterabwoba biri ku rugero rwo hejuru.”

Ni ku nshuro ya mbere Pakisitani yagabye ibitero muri Irani bikibasira ibirindiro by’abarwanyi b’iterabwoba, nk’uko bishimangirwa n’abanyamakuru wa Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa muri Tehran, Siavosh Ghazi n’uri muri Islamabad, Sonia Ghezali.

Mu bihe byashize habaye imirwano ku mupaka uhuza ibihugu byombi, ariko Pakisitani ntabwo yigeze ikora ibikorwa nk’ibi. Irani yamaganye ibyo bitero isaba Pakisitani ibisobanuro byihuse.

Iyo mirwano ibaye nyuma y’iminsi ibiri Irani igabye ibitero mu ntara ya Balochistan ya Pakisitani.

Leave A Reply

Your email address will not be published.