Tanzaniya: Perezida yihanganishije ikipe y’igihugu nyuma yo kunyagirwa ibitego 3 ku busa

1,002
Kwibuka30

Perezida Samiya Suluhu wa Tanzaniya yihanganishije ikipe y’igihugu cye nyuma y’aho iyi kipe yandagajwe igatsindwa ibitego bigera kuri bitatu ku busa.

Ku mugoroba wo ku munsi w’ejo, ikipe ya Tanzaniya TAIFA Stars nibwo yagombaga gukina umukino wayo wa mbere muri ano marushanwa ya AFCON akomeje kubera mu gihugu cya Cote d’Ivoire.

Mbere y’uko uno mukino utangira, perezida wa Tanzaniya Mama Samiya, ku murongo wa terefone ye bwite yahamagaye bano basore bahagarariye igihugu muri AFCON abaha ubutumwa bwiza aho yababwiye ko bagomba kwitwara neza, bagahagararira neza amamiliyoni y’Abatanzaniya, yagize ati:”Icyizere ni cyose, twebwe Abatanzaniya turakibafitiye, muduhagararire neza kandi mutwimane, mukomere muri abagabo, twizeye ko muzatahana intsinzi”

Ubu butumwa bwakiriwe neza n’abakinnyi, bizeza ko bagiye gutanga byose bafite ariko bagaha intsinzi Abatanzaniya batari babona iyi kipe itwara amanota amanota atatu yose ku nshuro zose yitabiriye igikombe cya Africa.

Kwibuka30

Aba basore ba SAMIYA ntibyabakundiye kuko ikipe ya Maroc itigeze iborohera na gato, umukino warangiye Maroc inyagiye Abatanzaniya bitego 3 byose ku busa.

Nyuma yo gutsindwa, perezida Samiya Suluhu yongeye ashimira abahungu be ababwira ko ntako batagize, kandi ko hakiriho andi mahirwe, yagize ati:”Abahungu bakinnye neza, icyo babuze ni amahirwe gusa, haracyariho indi mikino kandi abahungu baratanga icyizere” yakomeje agira ati:”Turakomeza kubifuriza ibyiza kandi igihugu kiri inyuma yanyu mu mikino yanyu izakurikiraho”.

Twibutse ko Tanzaniya izasubira mu kibuga ku cyumweru ikina na Chipolopolo ya Zambia.

Taifa Stars ntiyabashije kwihagararaho imbere y’ikipe ya Maroc yakinaga nk’iyariye amavubi

Leave A Reply

Your email address will not be published.