Papa Francis arateganya gusura Dr Congo na Sudan y’Epfo mukwa karindwi

7,834

Umuyobozi wa Kiliziya gaturika ku Isi Papa Francis azasura umurwa mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo,Kinshasa, n’umujyi wa Goma uherereye mu burasirazuba bw’iki gihugu mu kwezi kwa Karindwi.

Uru rugendo rw’iminsi ine muri DR Congo ruzakurikirwa n’urundi azagirira i Juba muri Sudan y’Epfo. Muri iki gihugu kivutse vuba kurusha ibindi ku Isi, azitabira ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 11 kimaze kiyomoye kuri Sudan.

DR Congo na Sudan y’Epfo byose bifite abayoboke benshi ba kiliziya gaturika.

Papa Francis yasuye ibihugu bya Afrika mu bihe bitandukanye kuva yakwimikwa kuri uyu mwanya mu 2013.

Comments are closed.