Papa Léon XIV yasabye Amerika kwirinda gukoresha imbaraga za gisirikare kuri Venezuela

128

Papa Léon XIV yavuze ko yizeye ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika izashaka indi nzira yo gukemura ibibazo muri Venezuela, aho gukoresha uburyo bwa gisirikare kuko nta cyo bwakemura, ahubwo asaba ko hakoreshwa inzira y’ibiganiro cyangwa ibihano bigendanye n’ubukungu.

Ati:“Biragaragara ko hashobora kuba hari gahunda cyangwa imigambi yo kugaba igitero ku butaka bwa Venezuela.”

Papa Léon XIV, wigeze kumara imyaka myinshi akorera ubutumwa n’ubusaserodoti muri Peru, yabibwiye abanyamakuru bari kumwe na we mu ndege imusubiza i Roma avuye i Beirut ku wa Kabiri.

Ati:“Ndavugisha ukuri ko hakenewe gushakishwa inzira z’ibiganiro, wenda igitutu, n’igitutu cy’ubukungu kirimo, ariko hagashakwa inzira yindi yo kugerageza impinduka, niba ari byo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishaka kugeraho.

Atangaje ibi mu gihe umwuka mubi ukomeje gututumba hagati ya Amerika na Venezuela. Ni ikibazo gishingiye ahanini ku kuba Amerika ishinja iki gihugu kuba indiri y’abacuruza ibiyobyabwenge, ku buryo yatangije ibitero bya gisirikare byo kubahashya.

Comments are closed.