Papa yasabye abagatolika guhitamo ‘ikibi cyoroheje’ hagati ya Trump na Harris

427

Papa Francis yavuze ko abakandida perezida bakomeye bo mu matora y’Amerika bombi “barwanya ubuzima”, agira inama abanyagatolika batora bo muri icyo gihugu guhitamo “ikibi cyoroheje” igihe bazaba batora mu Gushyingo uyu mwaka.

Papa yavuze ko kudaha ikaze abimukira bisa nkaho yakomozaga kuri Donald Trump ari icyaha “gikomeye”, ndetse agereranya n'”ubwicanyi” aho Kamala Harris ahagaze ku bijyanye no gukuramo inda.

Mu kuvuga kuri politike kudakunze kubaho kuri we, Papa Francis yavugiye mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa gatanu ubwo yari arangije uruzinduko rwe rw’iminsi 12 muri Aziya y’amajyepfo ashyira uburasirazuba, ati:

“Bombi barwanya ubuzima, yaba uwirukana abimukira, cyangwa yaba uwica impinja.”

Abagatolika bo muri Amerika ni miliyoni 52 mu banyagatolika miliyari 1.4 bose hamwe ku isi.

Muri icyo kiganiro n’abanyamakuru cyabereye mu rugendo mu ndege, Papa Francis yasabwe kugira inama abanyagatolika batora, ndetse mu magambo ye avuga ko atari Umunyamerika kandi ko atazatora mu matora yo muri icyo gihugu.

Ariko yashishikarije Abanyamerika kuzatora.

Yagize ati: “Kudatora ni bibi. Si byiza. Mugomba gutora.”

“Mugomba guhitamo ikibi cyoroheje. Ni nde kibi cyoroheje? Urya mugore, cyangwa urya mugabo? Simbizi. Buri wese, mu mutimanama, [agomba] gutekereza no kubikora.”

Papa yakunze kunenga mu magambo atyaye gukuramo inda. Gukuramo inda birabujijwe mu nyigisho za Kiliziya.

Papa Francis yagize ati: “Guhatira umwana kuva muri nyababyeyi ya nyina ni ubwicanyi kuko hari ubuzima hariya.”

Kandi ubu si ubwa mbere avuze amagambo yo kunenga Trump.

Mu matora yo mu mwaka wa 2016, yavuze ko Trump “si Umukristu” kubera imvugo irwanya abimukira yakoreshaga mu kwiyamamaza ku mwanya wa perezida.

Ku wa gatanu, Papa yagize ati: “Kwirukana abimukira, kutabareka ngo batere imbere, kutabareka ngo bagire ubuzima ni ikintu kibi, ni [ukugira] ubugugu.”

Trump yakomeje gusezeranya guhashya abimukira banyuranyije n’amategeko, ndetse vuba aha cyane ku wa gatanu nyuma ya saa sita z’amanywa yavuze ko azirukana abimukira babarirwa muri za miliyoni naramuka yongeye gutorwa.

Harris yasezeranyije kwagura uburenganzira bwo ku rwego rw’igihugu bwo kugera ku gukuramo inda, nyuma yuko mu mwaka wa 2022 urukiko rw’ikirenga ruburijemo umwanzuro w’urubanza ruzwi nka Roe v. Wade wo gukuramo inda.

Papa Francis yavuze ayo magambo nyuma y’iminsi Trump na Harris bahuriye mu kiganiro mpaka ku nshuro ya mbere.

Abo bakandida bombi bari bitezwe kongera kujya impaka mu kiganiro indi nshuro imwe mbere y’umunsi w’amatora w’itariki ya 5 Ugushyingo, ariko Trump yavuze ko atazongera guhurira mu kiganiro mpaka na Harris.

Comments are closed.