“PASSE” Indirimbo nshya ya Platini na Rafiki itangiye kwibazwaho aribwo ikijya hanze

10,815
Nka rutahizamu ndamushota no mu bifu – Platini P mu ndirimbo yumvikanamo abakinnyi ba ruhago 4

Indirimbo PASSE imaze akanya gato ishyizwe hanze itangiye kwibazwaho kubera amagambo benshi batangiye kwita ay’urukozasoni arimo.

Muri iyi minsi abantu benshi barashinja abahanzi Nyarwanda gusohora indirimbo z’ibishegu aho usanga amagambo akoreshwamo atari meza na gato, kimwe n’izindi ndirimbo zimaze iminsi zishyirwa hanze n’abahanzi bo mu Rwanda, ino ndirimbo nshya nayo ikoranywe amagambo abantu besnhi bahamya ko ari ay’ubusambanyi. Muri iyo ndirimbo hari aho Platini aba asaba Rafiki kumuha Passe, iyi ni imvugo ikunzwe gukoreshwa n’urubyiruko rw’iki gihe nk’iyo umuhungu aba ashaka ko mugenzi we amuhuza n’umukobwa baziranye aramubwira ati “Mpa Passe.”

Muri aya mashusho uwo twagereranya na Rafiki aba afite umupira ari kumwe na n’abakobwa 2, Platini ari wenyine ari n’aho aririmba ati“umpe agapse kamwe bita decisive, kamwe gashyushye keza gashyushye nk’ipasi.”

Rafiki yinjiramo agira ati“ngaho mbwira uko ubishaka, ushaka ku kuguru cyangwa ushaka icy’umutwe, fata umwanya neza njyewe ndi tayali, number ten nka Messi njyewe nguha aho ushaka, ndabanza ngacenga nkaberimina, (turi mu muchezo nta fitina x2), aka number nkakagupasa nta fitina.”

Platini na we amushimira agira ati“serivisi umpaye inteye akanyamuneza, nka rutahizamu ndamushota no mu bifu.”

Iyi ndirimbo irimo isozwa, Rafiki yumvikana ashimira abakinnyi ba ruhago hano mu Rwanda barimo Iradukunda Jean Bertrand(Kanyarwanda), Djiahad Bizimana, Jacques Tuyisenge na Muvandimwe Jean Marie Vianney.

Comments are closed.