Peace Cup: Rayon Sport ikubitiye Mukura mu rugo Kiyovu inganya na APR FC

6,591
Kwibuka30

Kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Gicurasi 2023, kuri sitade ya Bugesera ikipe APR FC yanganyije na Kiyovu Sports igitego 1-1 mu mukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro 2023.

Ni umukino watangiye ukinirwa hagati ku makipe yombi ariko ubona ko APR FC ari yo ibonana neza mu gihe Kiyovu Sports yatangiye itabonana neza kuko abakinnyi bayo batakazaga imipira cyane.

Ku munota wa 22 Nshimirimana Ismael Pitchou na Riyaad Nordien batakaje umupira ufatwa n’abakinnyi ba APR FC Ishimwe Christian awuha Bizimana Yannick wawuhaye Nshuti Innocent maze nawe awuterekera Kwitonda Alain ahita atera umupira ugendera hasi umunyezamu Kimenyi Yves ananirwa kuwukuramo ibona igitego cya mbere.

Mu minota 15 ya nyuma y’igice cya mbere Kiyovu Sport yatangiye kubona imipira y’imiterekano irimo kufura ndetse na koruneri. Iyi mipira yaterwaga na Riyaad Nordier irimo kufura yateye ariko umunyezamu Ishimwe Pierre awukuramo.

Mu gice cya kabiri ku munota wa 54 umunyezamu Kimenyi Yves yakoze ikosa ryashoboraga kuvamo igitego cya kabiri cya APR FC ubwo yasohokaga ashaka kwaka umupira Bizimana Yannick wamucenze bikaba ngombwa ko asubira mu izamu maze uyu musore wa APR FC ahita atera umupira ugana mu izamu Kimenyi Yves awukozeho ntiyawuhamya ariko ba myugariro ba Kiyovu Sports bawukuraho.

Iki gice ikipe ya Kiyovu Sports yari yagitangiye ikora impinduka havamo Erissa Ssekisambu ishyiramo Muhozi Fred wayifashije cyane, APR FC nayo yakuyemo Ruboneka Jean Bosco wavunitse asimburwa na Itangishatse Blaise.

Ku munota wa 72 w’umukino APR FC yabonye kufura maze iterwa na Ishimwe Christian,Nshimiyimana Yunusu ashyizeho umutwe uhita ufata igiti cy’izamu rya Kimenyi Yves.

Kwibuka30

Uyu mupira wari wanze kujya mu izamu Iracyadukunda Eric wa Kiyovu Sports yawuteye byihuse usanga MuhoziFred hagati mu kibuga wawukozeho ukagera kuri Riyaad Nordien wawukinnye ugasanga Serumogo Ali ku ruhande rw’iburyo imbere.

Serumogo Ali uru ruhande yahise arusangwaho na Ishimwe Christian wa APR FC usanzwe urukinaho inyuma ibumoso ariko ahita acengwa nabi cyane maze Serumogo Ali ahindura umupira usanga Bigirimana Abedi mu rubuga rw’amahina awuteye ntiwagenda ahubwo usanga Iradukunda Bertrand arawutera umunyezamu Ishimwe Pierre wahise anavunika awukuramo usanga Mugiraneza Frodouard muri ako kavuyo ahita atsindira Kiyovu Sports igitego cyo kwishyura.

Nyuma yiki gitego Kiyovu Sports yahise isimbuza bakuramo Iradukunda Bertrand wakinaga imbere ishyiramo Benedata Janvier ukina hagati anugarira.

Ku munota wa 87 APR FC yabonye igitego cya kabiri ariko cyanzwe, iki gitego cyari giturutse ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Ishimwe Christian maze umunyezamu Kimenyi Yves umupira awukuramo ariko usanga kwitonda Alain wari uhagaze neza hanze y’urubuga rw’amahina wahise atera ishoti rijya mu izamu ariko umusifuzi wa mbere wo ku ruhande Ishimwe Didier afata icyemezo kitashimishije abakinnyi ba APR FC avuga ko Nshimiyimana Yunusu wabangamiye umunyezamu Kimenyi Yves ntabone umupira neza yari yaraririye.

Uyu mukino wongeweho iminota itandatu umukino urangira ari igitego 1-1.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku cyumweru tariki 14 Gicurasi 2023 kuri Kigali Pele Stadium.

(Inkuru ya Kigalitoday)

Leave A Reply

Your email address will not be published.