Rulindo: Abakozi babiri ba REG bafatiwe mu cyuho bakira ruswa

5,740
Kwibuka30

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi abakozi babiri ba Sosiyete y’igihugu ishinzwe ingufu (REG) mu Karere ka Rulindo, bakekwako kwakira ruswa.

Bafashwe ku wa 9 Gicurasi 2023. Barimo Umuyobozi wungirije wa REG, ishami rya Rulindo, n’umutekinisiye kuri iryo shami.

RIB yakomeje igira iti “Bakurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira indoke, aho bafatiwe mu cyuho bamaze kwakira 400,000 Frw kugirango batange serivisi umukiliya yemerewe n’amategeko.

Kwibuka30

Abakekwa bafatiwe mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge, Akagari ka Kiyovu mu Mudugudu w’Inyarurembo. Ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge, mu gihe dosiye yabo igitunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry, yavuze ko RIB “itazihanganira uwo ariwe wese ukora icyaha nk’iki cyo gusaba cyangwa kwakira ruswa yitwaje umurimo akora, inakangurira abantu kucyirinda kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.”

Yakomeje ati “RIB irashimira ko hari abantu bamwe bamaze kumva ko ruswa atari nziza batanga amakuru.”

Icyaha cyo gusaba, kwakira, cyangwa gutanga indonke gihanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, n’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Leave A Reply

Your email address will not be published.