PELE, umunya Brezil wabaye icyamamare muri Ruhago ubuzima bwe bugeze ahaga

9,248
Kwibuka30
MELBOURNE, AUSTRALIA – MARCH 26: Pele holds a replica Wolrd Cup trophy during a press conference at The Peninsula on March 26, 2015 in Melbourne, Australia. (Photo by Robert Cianflone/Getty Images)

Ubuzima bw’uwahoze ari icyamamare mu mupira w’amaguru bwana Pele bugeze ahaga, ngo arembeye mu rugo

Abanya Brezil batewe impungenge n’ubuzima butifashe neza bw’uwahoze ari icyamamare mu mukino w’amaguru Bwana PELE kuri ubu ngo waba urembeye mu rugo rwe kubera indwara y’impyiko imaze kumushegesha. Ibinyamakuru byo muri Brazil ejo byanditse ko PELE atakibasha kuva mu nzu kubera imbaraga nke z’umubiri. Umuhungu we EDINHO yabwiye ibiro by’amakuru byo muri icyo gihugu ko PELE amererewe nabi, ntakifuza gusohoka hanze, ahora ari umuntu ubabaye ushaka kwibera mu nzu gusa.

Kwibuka30

Bwana EDSON ARANTES DONASCIMENTO uzwi nka Pele, amaze imyaka itari mike arwaye indwara y’impyiko kuburyo yashegeshe ubuzima bwe, amaze agihe agendera mu kagare k’abamugaye kubera ko atakibasha kwigenza, ariko kuri ubu ngo umuryango we urabona aringukomeza kuremba kandi akaba adashaka no kujyanwa kwa muganga. Umuhungu wewe yakoneje agira ati:”…ararembye, ameze nabi kandi ntashaka kujya kwa muganga, afite ukwiheba gukabije ku buryoo adashaka no kwegera umuntu ngo amuvugishe”.

Pele ntakibasha kwigenza, agendera mu kagare k’abamugaye

Bwana PELE w’imyaka 79 y’amavuko yabaye ikirangirire w’ibihe byose mu mukino w’umupira w’amaguru, yafashije ikipe ye ya Brazil gutwara ibikombe bitatu by’isi mu myaka ya 1958, 1962, 1970. Yamaze imyaka 21 mu mupira w’amaguru yandika agahigo ko gutsinda ibitego 1281 byose mu mikino 1363, muribyo, yatsinzemo ibitego bigera kuri 77 ari kumwe n’ikipe ya Brazil, yabaye ikirangirire bidasubirwaho muri ruhago, mu buzima bwe bwose bwa ruhago, yakiniye amakipe abiri gusa ariyo Santos y’iwabo muri Brazil na New York Cosmos yo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika muru Major Soccer ligue.

Leave A Reply

Your email address will not be published.