Perezida KABORE bivugwa ko yatawe muri yombi yahamagariye abamuhiritse kugana ameza y’ibiganiro.

7,631
The President of Burkina Faso, Marc Roch Christian Kaboré, reviews his  government's mid-term results - Kapital Afrik

Perezida Kabore Christian bivugwa ko yatawe muri yombi n’agatsiko k’abasirikare, yasabye abo basirikare bigometse kwegera ameza y’ibiganiro.

Nyuma y’aho kuri uyu wa gatandatu humvikanye amasasu menshi ku ngoro ya perezida Marc Roch Kabore usanzwe uyobora igihugu cya Bourkina Faso, ndetse kuri ubu bikaba bivugwa ko mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 24 Mutarama 2022 ako gatsiko k’abasirikare kaba kataye muri yombi uwo mukuru w’igihugu, benshi bakaba bavuga ko icyo gikorwa gishobora gukurikirwa n’ihirikwa ry’ubutegetsi.

Aho perezida afungiye ubu, yashyize ubutumwa kuri twitter aho ahamagarira abasirikare bafashe intwaro kuyoboka inzira y’ibiganiro kuko ku bwe ibibazo igihugu gifite bitakemurwa n’intwaro ahubwo ibiganiro aribyo byaza ku isonga.

Mu butumwa bwe yagize ati”

:Igihugu cyacu kiri mu bihe bikomeye, uko biri kose tugomba gukomera kuri demokarasi. Ndasaba abafashe ibirwanisho kubishyira hasi ku nyungu z’igihugu, ibibazo bizakemurwa n’ibiganiro

Kugeza ubu ntibiramenyekana ko ariwe wanditse buno butumwa cyangwa bwaba bwanditswe n’ushinzwe kureberera imbuga nkoranyambaga ze.

Abasirikare bakuriwe na Lieutenant Colonel Paul-Henri Sandaogo Damiba, umwe mu basirikare bivugwa ko akunzwe cyane na rubanda ndetse no mu gisirikare akaba ari uko.

Bano basirikare bashinja perezida kutita ku basirikare no kudatanga ubushobozi bwo guhangana n’inyeshyamba zimaze igihe zihangana n’igisirikare cy’igihugu.

Paul-Henri Sandaogo Damiba bivugwa ko ariwe ukuriye agatsiko k’abasirikare bigumuye

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa mbere abayobozi bo muri Burkina Faso bataye muri yombi abasirikare umunani bashinjwa gutegura umugambi wo guhirika ubutegetsi, muri abo harimo Colonel Mohamed Emmanuel Zoungrana, umwe mu bazwi cyane mu ngabo kuko yigeze kuba Umugaba w’Ingabo ariko ubu bivugwa ko atacyumvikana na leta.

Coup d’état ya nyuma iheruka muri Burkina Faso yabaye mu myaka irindwi ishizwe ubwo abasirikare bahirikaga ubutegetsi bwa Blaise Compaoré bakanabwigarurira.

Comments are closed.