Perezida Kagame ntiyishimiye abakomeje kwiyambika ubusa ku karubanda, asaba abayobozi n’abanyamadini kubikurikirana
Kuri uyu wa 19 Mutarama 2025, mu giterane cy’amasengesho yo gusabira Igihugu Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabwiye abari bitabiriye iki giterane ko amaze iminsi akurikira ibibera ku mbuga nkoranyambaga aho abonaho abana bato bambara ubusa mu ruhame, bakambara ubusa.
Perezida Kagame yanenze mbene iyi mico mibi iri mu bakiri bato biyambika ubusa ku karubanda, kuko bigaragaza uburere butagize aho bushobora kugeza Abanyarwanda, kandi bidakwiye gukomeza gutyo kuko byaba ari ukwica ejo hazaza h’Igihugu.
Ati: “Nkurikira ibintu no ku mbuga nkoranyambaga, intambara zirirwaho z’abana bato bari aho bambara ubusa ku muhanda, bakambara ubusa. Uwambara ubusa se ararata iki undi adafite, twese tudafite? Nta dini ribaho ryo kwambara ubusa. Nta muryango ubaho wo kwambara ubusa.”
Avuga ko ikibabaje ari ukubona umwana muto yiyambika ubusa ku gasozi, kuko burya ngo no mu mutwe we haba hambaye ubusa, ibyo bikaba ntaho byageza ubikora kuko bikomeje gutyo byagira ingaruka ku miryango y’ejo hazaza.
Ati: “Ariko buriya kwambara ubusa ntabwo ari bwa busa, burya bambaye ubusa no mu mutwe, ni ubusa buri mu mutwe ni cyo kibazo, ni ho bishingira.”
Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga kandi ko amakimbirane mu miryango, ubusinzi no gukoresha ibiyobyabwenge, bituruka ku burere bukeya abana baba barakuranye mu miryango, ndetse n’ubuyobozi bukaba buba bwararangaye ku gufata ingamba ku bibazo hakiri kare.
Yakomeje ati, “Iyo ubona abakiri bato ku myaka 25 na 30, bashyingiranwe barwana, ibyo ntabwo ari byo byatumye bashakana, icyo bagombaga gukora ni ukubaka umuryango muzima, usanga bene abo barwana ari nabo bakoresha ibiyobyabwenge, abana, abakuru bari mu biyobyabwenge, wanakwicaza abantu ngo ubaganirize, ugasanga bigurutsa ikibazo ntaworohera undi ngo ibibazo bikemuke.”
Perezida Kagame asanga Ababyeyi, Amadini n’Ubuyobozi bakwiye kugira uruhare rufatika mu kugabanya ibyo bintu, kuko bitabaye ibyo byaba ari ukoreka Igihugu mu gihe hari abibereye mu byabo bakeka ko bameze neza nyamara bakabaye batekerereza uko barerera lgihugu kuhazaza hacyo.
Avuga ko mu gihe inzego zigaragaza kutagira icyo zikora ngo ibyo bihagarare, abavuga ko bubahiriza neza inshingano zabo baba babeshya, kandi ko baba badakoresha ukuri haba kuri Leta, Amadini n’ibiganiro bibera mu muryango.
Yagize ati: “Mbwira rero ukuntu wakwemerera umuryango nyarwanda kubaho gutyo, nubwo twicaye aha nk’abayobozi inshingano tuzaba twuzuza ni izihe? Tuzibaze. Ni izambika ubusa Abanyarwanda?”
“Tugende duhere mu ikuzo gusa tuvuge ko turuta abanda ariko abandi bibe uko bibaye? Oya! Ntabwo wujuje ya nshingano urabeshya.”
(HABIMANA Ramadhan)
Comments are closed.