Perezida Kagame yabaye perezida w’umwaka
Ikigo nyafurika cyitwa “Africa Investor (Ai) ” cyahaye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame igihembo cy’Umukuru w’Igihugu w’umwaka ushyigikira ishoramari, ubwo bari mu nama mpuzamahanga yiga ku mpinduka zikenewe mu iterambere ry’Isi, irimo kubera muri Afurika y’Epfo.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Karega Vincent abicishije ku rubuga rwe rwa Twitter yagize ati: “Uyu munsi ni ishimiye kwakira mu mwanya wa Perezida Kagame, igihembo cy’Umukuru w’Igihugu w’umwaka ushyigikira iterambere ry’ishoramari cyatangiwe i Cape Town muri Afurika y’Epfo.”
Iki gihembo cyatangiwe mu gikorwa cyiga ku bucuruzi kuri uyu mugabane, kikaba cyabereye mu murongo w’inama mpuzamahanga yiga ku mpinduka zikenewe mu iterambere ry’Isi, igice cya Afurika (World Economic Forum on Africa).
Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyatangaje ko u Rwanda rwanditse ibikorwa by’ishoramari rishya 173 ringana na miliyari 2.006 z’amadolari ya Amerika, mu gihe rwari rwihaye intego ya miliyari $2 mu 2018.
Iri shoramari ryiyongereyeho miliyoni $ 331 (20%) ugereranyije n’iryanditswe mu 2017 ryanganaga na miliyari $1.675.
Imibare ya RDB igaragaza ko 26% y’ishoramari ryanditswe rishingiye mu mishinga y’ibyoherezwa hanze y’u Rwanda. Mu bijyanye n’ibitunganyirizwa mu nganda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, handitswe ishoramari rishya ringana na 57%.
Izindi nzego zabengutswe n’abashoramari zirimo ubukerarugendo, ubuzima, serivisi z’ishoramari n’ikoranabuhanga.
Umugabane munini ushingiye ku ishoramari ry’imbere mu gihugu ringana na 49% mu gihe iry’abanyamahanga ryanditswe riri kuri 47%. Ishoramari rihuriweho n’abo mu Rwanda no hanze bihuje handitswe irigera kuri 4% mu 2018.
Ugereranyije na 2017, handitswe ishoramari ringana na 62.26% ryavuye hanze, iry’imbere mu gihugu ryanganaga na 28% mu gihe irihuriweho ryari ku gipimo cya 10%.
RDB igaragaza ko abashoramari bakomeye bandikishije imishinga migari y’ishoramari ifite agaciro ka miliyoni zirenga $70 mu 2018.
Comments are closed.