Perezida Kagame yaciye amarenga ko ashobora kubabarira Rusesabagina

7,925

Perezida Kagame yaciye amarenga ko ashobora kubabarira Bwana Rusesabagina wahamijwe ibyaha birimo iby’iterabwoba yakoreye ku butaka bw’u Rwanda.

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda kuri uyu wa mbere aho ari mu gihugu cya Qatar i Doha mu nama mpuzamahanga yiga ku mutekano w’Isi (Global Security Forum), inama izamara iminsi itatu, yasubije bimwe mu bibazo bihanze akarere u Rwanda rubarizwamo, harimo icy’umutekano muke umaze igihe urangwa mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Perezida Kagame yahakanye uruhare urwo arirwo rwose rw’ingabo z’u Rwanda, avuga ko umuti w’ibibazo bya Congo bidakwiye kureberwa mu ndorerwamo ya vuba, ko ari ikibazo gikwiye kureberwa mu myaka myinshi cyane ishize, yakomeje gushyira mu majwi ingabo za Congo FARDC kuko zikorana byeruye kandi bya hafi n’umutwe wa FDLR wasize ukoze jenoside mu Rwanda ndetse ukigambiriye kongera guteza umutekano muke mu Rwanda.

Perezida Paul Kagame yongeye asubiza ku kibazo cy’umunyamakuru Steve Clemons wabajije niba Leta y’u Rwanda idateganya guha imbabazi Bwana Paul Rusesabagina wahamijwe akanakatirwa igifungo cy’imyaka 25 kubera ibyaha birimo iby’iterabwoba n’ubwicanyi bwakozwe n’umutwe w’ingabo wa MRCD/FLN yari ayoboye.

Perezida Kagame yavuze ko hari abantu benshi bakomeje kumusaba ko yarekura Paul Rusesabagina ariko nawe akomeza ababwira ko we adafungura abantu, ko ahubwo ibyo bireba inkiko zamukatiye, gusa perezida Paul Kagame yaciye amarenga ko uwo mugabo ashobora guhabwa imbabazi. Perezida KAGAME Paul yavuze ko ikibazo cy’imbabazi mu Rwanda kidahari kuko hari n’abahamijwe ibyaha bya jenoside bahawe imbabazi, bityo ko n’undi wese wazihabwa bitaba bitangaje, perezida Kagame yavuze ko hari ibiganiro biri gukorwa bishobora gutuma ikibazo cya Rusesabagina gikemurwa.

Perezida Paul Kagame yagize ati:”Hari ibiganiro no kureba ku buryo bwose bushoboka bwo gukemura icyo kibazo, hatabayeho kubangamira amahame y’ibanze kuri icyo kibazo. Ndakeka ko hari uburyo bwo kujya mbere.”

Muri Nzeri 2021 nibwo Rusesabagina na bagenzi be 20 baregwaga hamwe, bahamijwe ibyaha by’iterabwoba bishingiye ku bitero byagabwe n’Umutwe wa MRCD/FLN mu bice bitandukanye by’igihugu mu Turere twa Nyaruguru, Nyamasheke, Nyamagabe na Rusizi, byiciwemo abaturage icyenda, hatwikwa imodoka nyinshi ndetse hanasahurwa imitungo mu myaka ya 2018/2019.

Muri Mata 2022, urukiko rw’ubujurire rwagumishijeho igifungo cy’imyaka 25 Rusesabagina yari yahawe, dore ko yivanye mu iburanisha mu ntangiriro amaze kuvuga ko atizeye kubona ubutabera buboneye.

Comments are closed.