Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro inama mpuzamahanga y’itezweho kongera umubare wabatunze telefone zigezweho

7,557

Perezida Kagame yafunguye inama mpuzamahanga yitezweho kuzana amahirwe y’ishoramari n’ubufatanye bushya buzazamura umubare w’abatunze telefoni zigezweho, n’abakoresha internet muri Afurika ko hari byinshi umugabane umaze gukora mu guteza imbere ikoranabuhanga.

Perezida Paul Kagame ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Ukwakira 2022, ubwo yatangizaga inama mpuzamahanga mu by’ikoranabuhanga, y’iminsi itatu, yateguwe na Global System for Mobile Communications Association, GSMA.

Ni inama ibereye ku mugabane wa Afurika ku nshuro ya mbere, yitabiriwe n’abarenga 2000 baturutse mu bihugu bisaga 50. Izasozwa ku wa 27 Ukwakira 2022.

Abayitabiriye barimo abafite ijambo rikomeye mu bijyanye n’itumanaho rya telefoni nka ba Minisitiri b’Ikoranabuhanga ku Isi, imiryango idaharanira inyungu, abashoramari n’abakora ubushakashatsi.

Yitezweho kuzana amahirwe y’ishoramari n’ubufatanye bushya buzazamura umubare w’abatunze telefoni zigezweho, n’abakoresha internet muri Afurika.

Perezida Kagame yavuze ko ikoranabuhanga ari umusemburo w’iterambere muri Afurika, ariko hakiri imbogamizi yo kuba kimwe cya kabiri cy’abaturage bo mu bihugu bikennye batagerwaho na internet, cyangwa ugasanga abatuye mu bice bigerwamo n’umuyoboro mugari wayo batayikoresha.

Ati “Ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga ni ingenzi ariko ntabwo bihagije, kubyaza umusaruro wuzuye kugira internet, gushora imari mu kwigisha ikoranabuhanga no kurikoresha bigomba gushyirwa muri politiki zacu z’igihugu”.

Yavuze ko mu Rwanda, ku bufatanye n’abikorera hari umushinga wa Kigali Innovation City ugamije gufasha abafite imishinga y’ikoranabuhanga kubona aho bakorera heza.

Ni umushinga ugamije kuzamura urwego rw’ikoranabuhanga mu gihugu, uteganywa mu gace kahariwe inganda ka Masoro mu Karere ka Gasabo, ukazatwara miliyari $2.

Ugizwe n’inyubako zizacumbikira kaminuza mpuzamahanga, ibigo by’ikoranabuhanga, inyubako z’ubucuruzi n’ibindi, ukazubakwa ku buso bwa hegitari 70.

Zimwe mu nyubako ziwugize nk’iza Carnegie Mellon University (CMU) na African Leadership University (ALU) zamaze kubakwa.

Agendeye kuri uyu mushinga, Perezida Kagame yavuze ko Afurika ari umugabane ufite urubyiruko rwinshi rushaka amahirwe yo gutanga ibisubizo, kandi ntabwo ruzayakura hanze ya Afurika.

Ati “Urubyiruko rwacu rufite byinshi byo gutanga, tugomba gukora uruhare rwacu kugira ngo tugume ku isezerano tubafitiye”.

Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko hari byinshi bimaze kugerwaho kuri uyu mugabane mu kwihutisha impinduka zishingiye ku ikoranabuhanga, binyuze mu gushyiraho ingamba zirangajwe imbere n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Smart Africa n’abandi.

Ikoranabuhanga ntirigomba gusigana n’imiyoborere myiza.

Perezida Kagame yagaragaje ko ikoranabuhanga rigomba kubonwa nk’icyerekezo cya bose kandi rikabagirira akamaro, hatarebwe ku gitsina cyangwa igihugu, buri wese akaribonamo inyungu niba “niba dushaka gukora impinduka zirambye”.

Yakomeje avuga ko ku isi yose ikoranabuhanga ririmo guhindura ahazaza h’ubukungu, ariko bikagendana no kuba hakenewe amahoro n’umutekano.

Ati “Mu kwihutisha iterambere, ikoranabuhanga rigomba kugendana n’imiyoborere myiza”.

Perezida Kagame yavuze ko iyo urebye ku mugabane wose, usanga abayobozi b’ibihugu, ibigo, bavuga ibintu bimwe bikwiye ariko ikigomba gukurikiraho ari ugukora ibikwiye.

Ati “Ubutumwa butangwa bukwiye guherekezwa n’ibikorwa nyabyo abantu bakwiye kuba babona bikorwa. Abaturage ku mugabane wose bamaze kubona ko bidahagije kuba ufite ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga, twabonye ko umwaka ushize wonyine hafi abantu miliyari babaga hafi y’umuyoboro mugari wa internet, ariko ntabwo tuyikoresha”.

Perezida Kagame yavuze ko hari bamwe batuye hafi y’ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga ariko ntibabikoreshe, bityo hakaba hakwiye guhuza kubakwa ibikorwaremezo no kubikoresha kugira ngo byungukire abaturage.

Ati “Ukora ishoramari mu bikorwaremezo, ugahugura abantu ukabaha ubumenyi ku ikoranabuhanga bukenewe kugira ngo babashe gukoresha ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga ushoramo imari”.

Muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, gukoresha ikoranabuhanga rya telefoni bigira uruhare rwa 8%, ni ukuvuga miliyari 140 z’amadolari ya Amerika yabarwaga mu 2021.

Ibi kandi binagendana no kuba gukoresha ikoranabuhanga rya telefoni byarahanze imirimo irenga miliyoni 3.2.

Icyakora, haracyari ikibazo cy’uko kimwe cya kabiri cy’abatuye Isi badafite internet, ni ukuvuga miliyari 3.6 z’abaturage.

(Inkuru ya Ramadhan HABIMANA)

Comments are closed.