Perezida Kagame Yafunguye Uruganda Rushya Rukora Sima

2,773

Ni uruganda rwatashywe ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ruzuzura burundu rutwaye akayabo ka miliyoni imwe y’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari imwe na miyoni 180.

Rwubatswe n’Ikigo AnJia Prefabricated Construction Rwanda Company Ltd, ishami ry’Afurika ry’Uruganda West China Cement (WCC) ryitwa West International Holding Ltd rikorera Sima mu bihugu byiganjemo ibyo muri Afurika y’Iburengerazuba.

Kugeza ubu icyo kigo kimaze gushoramo miliyoni 50 z’amadolari y’Amerika angana na kimwe cya kabiri kizashorwa muri urwo ruganda rwubatswe ku buryo bugezweho. 

Kugeza uyu munsi rufite abakozi 205 barimo Abanyarwanda 185, ndetse bikaba binitezwe ko bazaba bageze kuri 250 bitarenze mu mpera z’uyu mwaka wa 2023.

Perezida Kagame yavuze ko West China Cement na West International Holding byabaye abafatanyabikorwa b’ingenzi mu gushyigikira imbaraga z’Afurika zo kwihaza mu gukora sima. 

Agira ati: “Ndabashimira ukwiyemeza kwanyu mu guharanira iterambere ry’ibikorwa remezo ku mugabane wacu. Mu kanya nagize amahirwe yo gutembera uruganda rwa Sima rwa AnJia, mwazamuye urugero ku rwego ruhanitse mu bijyanye n’ubuziranenge, kandi turabibashimira. Uru ruganda rugezweho ruzagira uruhare mu rugendo rw’iterambere ry’u Rwanda.”

Yakomeje avuga ko uyu munsi wabaye uw’amateka mu gushimangira icyizere cyo gukora no kwimakaza iterambere rya Sima Nyafurika muri ibi bihe abaturage bo ku Mugabane biyongera kandi bakarushaho gutura mu mijyi. 

Yavuze ko kuba biyongera byihuse kandi bagatura mu mijyi yo muri Afurika, birimo gutuma habaho gukenera inyubako n’ibikorwa remezo biramba kandi bihagije. 

Ati: “Ku banyenganda, ibyo bisobanuye amahirwe y’inyongera mu gushora mu masoko mashya maze bagahanga imirimo mu miryango yacu.

Imbogamizi birumvikana ko zigihari, ariko zishobora kurengwa binyuze mu kurushaho kwimakaza ubutwererane. Mu kongera imikorere y’uruganda, ni ingenzi gukora ibicuruzwa byujuje ubuziranenge no kwimukira ku bikoresho birushaho kuramba.”

Perezida Kagame kandi yashimangiye ko Leta z’Afurika zifite inshingano zo gushyiraho Politiki zorohereza ishoramari, aboneraho gushimangira ko u Rwanda rumaze imyaka myinshi rubikora. 

“[…] Ubwo ni bwo buryo bwonyine dushobora gukomeza kubaka umusingi wo kunguka, gukuraho imipaka y’amategeko adukatandukanya, tukongera uguhatana gutanga inyungu, hakiyongeraho mu by’ukuri no kugabanya ibiciro.

Hejuru y’ibyo, intego nyamukuru ni ukubaka Afurika irushijeho guhuza, buri wese ashobora kungukiramo.”

Isoko Rusange ry’Afurika no kuziba icyuho cy’ibikorwa remezo

Perezida Kagame yaboneyeho gushimangira ko Isoko Rusange ry’Afurika (AfCFTA) ari igikoresho cy’agaciro Abanyafurika bafite, abasaba gufatanya mu kuribyaza umusaruro mu buryo bwuzuye.

Yemeza ko iterambere rifata igihe, ariko yibutsa Abanyafurika ko bahujwe  n’icyerekezo kimwe cyo kuziba icyuho cy’ibikorwa remezo no kurushaho kunoza imibereho.

Yakomeje agira ati: “Reka dukomeze kubakira kuri iyo myumvire, ndetse ndagira ngo nkomeze gushimira Repubulika y’Abaturage y’u Bushinwa, West China Cement na West International Holding kuri uyu musanzu ukomeye ku iterambere ry’u Rwanda n’Afurika muri rusange.

Nta gushidikanya ko Anjia ari inyongera nziza mu rwego rw’inganda mu Rwanda. Icyo mbona ni intsinzi gusa muri ubu bufatanye bwacu bukomeye.”

Uruganda rwuzuye i Muhanga rwubatse ku buso bungana na hegitari 16 mu Cyanya cyahariwe Inganda cy’Akarere ka Muhanga, mu Ntara y’Amajyepfo.

Rwatangiye kubakwa mu 2021, rukaba rufite intego y’uko buri mwaka ruzajya rushyira ku isoko toni miliyoni ya Sima iri mu bwoko bwa 42.5N na 32.5N.

Comments are closed.