Perezida Bazoum uherutse guhirikwa ku butegetsi yatakambiye amahanga

3,095
Kwibuka30

Perezida Mohamed Bazoum wayoboraga Niger, yasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’amahanga muri rusange, kumufasha gusubira ku butegetsi nyuma yo guhirikwa n’agatsiko k’abasirikare bamurindaga.

Bazoum yasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’umuryango mpuzamahanga, kumufasha kugarura umutekano mu gihugu, hagendewe ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Niger.

Ubu busabe bwa Bazoum ni ubwa mbere bugiye hanze, nyuma y’aho abamurindaga bamufunze tariki ya 26 Nyakanga 2023, bagatangira kugenzura ibikorwa byose bya Guverinoma.

Ikinyamakuru The Washington Post, cyavuze ko Perezida Mohamed Bazoum yanditse iyi nyandiko nk’imbohe, akagaragaza ko Niger isumbirijwe nyuma yo kugabwaho igitero n’abari bashinzwe kumucungira umutekano.

Kwibuka30

Perezida Bazoum avuga ko ihirikwa ry’ubutegetsi rigomba guhagarara, ndetse ubuyobozi bwa gisirikare bukarekura n’anadi bafashwe.

Ati “Iri hirika ry’ubutegetsi rigomba guhagarara ndetse ubuyobozi bwa gisirikare bukarekura uwo ari we wese bwafunze binyuranyije n’amategeko.”

Perezida Bazoum avuga ko agace kose ka Saleh gashobora kugwa mu maboko ya Wagner, umutwe w’abacanshyuro w’abarwanyi b’Abarusiya wakoze ibikorwa by’iterabwoba, ku buryo bugaragara muri Ukraine.

Kuva Perezida Bazoum yahirikwa ku butegetsi, igihugu cya Niger cyatangiye kubamo imyigaragambyo ndetse ibihugu bimwe bifata icyemezo cyo gucyura abaturage bacyo.

Abafashe ubutegetsi nabo tariki ya 3 Kanama 2023, bamenyesheje abahagariye ibihugu byabo muri Niger barimo Ubufaransa, Amerika, Nigeria na Togo ko bagomba gusubira mu bihugu byabo.

Ku wa kane w’iki cyumweru abantu batandukanye biraye mu mihanda y’umurwa mukuru wa Niger, Niamey, mu myigaragambo y’amahoro yo gushigikira ihirikwa ry’Ubutegetsi kandi banenga ibindi bihugu bya Afurika y’iburengerazuba kuba byafatiye ibihano mu by’ubukungu icyo gihugu.

Leave A Reply

Your email address will not be published.