Perezida Museveni yavuze ko Gen. Kainerugaba atazongera kuvugira kuri twitter ibijyanye na politiki y’igihugu

7,166
Kwibuka30

Perezida Yoweri Kaguta Museveni yavuze ko guhera none umuhungu we Gen. Muhoozi Kainerugaba atazongera kugira ikintu avuga kuri twitter kijyanye na politiki ya Uganda.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ya Uganda Yoweri Kaguta Museveni yatangaja ko guhera none umuhungu we Gen.Kainerugaba Muhoozi atemerewe kugira ibyo atangariza ku rubuga rwa twitter cyangwa se ku zindi mbuga nkoranyambaga ibintu ibyo aribyo byose bijyanye na politiki y’igihugu cye.

Ibi Perezida Museveni abitangaje nyuma y’aho mu minsi ishize umuhungu we yatitije imbuga nkoranyambaga yibasira igihugu cya Kenya n’abayobozi bacyo, ibintu byateye ikibazo hagati y’abaturage b’ibihugu byombi ku buryo hari abaturage bo muri Kenya bariye karungu basaba minisiteri y’ububanyi n’amahanga yabo gutumizaho ambasaderi wa Uganda ngo aze asobanure amagambo ar kuvugwa n’umuhungu wa Perezida ku gihugu cyabo.

Kwibuka30

Ibi byatumye inzego zitandukanye zo muri Uganda harimo na minisiteri y’ububanyi n’amahagnga zisaba imbabazi igihugu cya Kenya, ndetse na Leta ikaba yarasohoye itangazo ryavugaga ko Leta ya Uganda itishimiye urwenya rw’uyu munyacyubahiro, na perezida Museveni ubwe akaba yarandikiye ibaruwa ifunguye perezida n’abaturage ba Kenya abasaba imbabazi kubw’amakosa yakozwe n’umuhungu we, ntibyamaze kabiri kuko na nyir’ubwite yahise yandika kuri twitter asaba imbabazi perezida RUTO wa Kenya.

Perezida Museveni yavuze ko Gen. Kainerugaba ashobora kwandika ibijyanye n’imikino, sinema, umuziki n’ibindi ariko ko atagomba kongera kugira ikintu kijyanye na politike ya Uganda yandika ku mbuga nkoranyambaga

Abantu benshi bakomeje kunenga imyitwarire y’uno mu general uri mu bantu bubashywe muri kiriya gihugu ndetse bamusaba kugenzura imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga ze, ariko hari abandi nabo bavugaga ko bishobora kuba ari umukino wa politiki ashobora kuba arimo nubwo bitarasobanuka.

Uyu mwanzuro perezida wa Uganda awufashe mu gihe umuhungu we Gen. KAINERUGABA ari mu gihuu cy’u Rwanda aho kuri uyu wa kabiri yagabiwe inka na Perezida Kagame asanzwe yita Uncle.

Leave A Reply

Your email address will not be published.