Perezida Kagame yaganiriye na Guterres ku cyagarura amahoro n’umutekano muri DRC

2,773
Kwibuka30

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagiranye ikiganiro kuri telefoni n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres, ni ikiganiro cyibanze cyane ku mutekano muke uteje inkeke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ibyo biganiro byabaye ku wa Kabiri tariki ya 7 Ugushyingo, Perezida Kagame akaba yahamirije Guterres ko igisubizo kizima kuri ibyo bibazo atari icya gisirikare ahubwo hakenewe igisubizo cya Politiki.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byashimangiye ko abo bayobozi bombi  baganiriye ku gukomeza ubufatanye bufatika mu guharanira amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC, binyuze mu nzira zashyizweho ku rwego rw’Akarere.

Muri izo nzira za Politiki hari ibiganiro bya Luanda ndetse n’ibya Nairobi byose byateguwe kandi bikurikiranirwa hafi n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Perezida Kagame yavuganye na Guterres nyuma y’amasaha make aganiriye n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) Antony J. Blinken, aho yashimangiye ko u Rwanda rushyigikiye byimazeyo gahunda z’ibiganiro byo ku rwego rw’Akarere bigamije kugarura amahoro n’umutekano muri RDC no mu Karere kose.

Birimo kuba kandi mu gihe imirwano ikomeye yongeye gushyamiranya inyeshyamba za M23 n’ingabo za Congo (FARDC) zifatanyije n’ihuriro ry’inyeshyamba Wazalendo ndetse n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Kwibuka30

U Rwanda rugaragaza ko ruhangayikishijwe n’iyo mirwano ikomeje kubera ahegereye umupaka ndetse no kuba Guverinoma ya RDC yarahisemo kwifatanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR washinzwe n’abasize baruhekuye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC bishingiye kuri Politiki bityo ko n’umuti wabyo ugomba gushingira kuri Politiki.

Dr Biruta Vincent, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, yanenze uburyo Guverinoma ya RDC ikomeje kwitwaza u Rwanda nk’intandaro y’ibyo bibazo bimaze kuba akarande, aho imitwe yitwaje intwaro muri icyo gihugu imaze kurenga 200.

Yabikomojeho mu Nama y’Abaministiri b’Ububanyi n’Amahanga baturutse mu bihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF), aho yanyomozaga uhagarariye RD, amwibutsa ko imiyoborere mibi ari yo ishyize akarere kose mu kangaratete.

Minisitiri Dr. Biruta yanenze uburyo bimaze kuba nk’umuco kuba abayobozi ba Leta ya Congo aho bagiye hose bahoza u Rwanda mu kanwa, barushinja guteza ibibazo muri RDC ariko bakirengagiza kugaragaza umuzi w’ibibazo ushingiye ku miyoborere mibi.

Anyomoza intumwa ya RDC, Dr. Biruta yagize ati: “Yibagiwe kubabwira ko Ingabo za FARDC zifatanyije n’imitwe y’iterabwoba hamwe n’izindi nyeshyamba ndetse n’abacanshuro bo ku mugabane w’u Burayi, bagashoza intambara ku baturage b’Abanyekongo.

Na mbere y’uko M23 yongera kugaruka, Guverinoma ya RDC yari yamaze gushyiraho ingamba za gisirikare mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iya Ituri. Icyo gihe hari muri Gicurasi 2021, bivuze ko ibyo bibazo byari bihari rwose mbere y’uko uwo mutwe yavuze wongera kubura intwaro.”

Dr. Biruta yashimangiye ko imiyoborere mibi muri RDC igaragarira mu ivangura rikorerwa imwe mu miryango y’Abanyekongo, ryatumye kuri ubu ibihumbi amagana by’abaturage arahungiye imbere mu gihugu no mu bihugu by’abaturanyi birimo n’u Rwanda rucumbikiye abarenga 90,000.

Leave A Reply

Your email address will not be published.