DRC: M23 yagaragaje abasirikare yafatiye ku rugamba harimo n’Abarundi

3,187
Kwibuka30

Umutwe wa M23 umaze igihe mu ntambara n’ingabo za Leta ndetse n’indi mitwe ishamikiye kuri FARDC wagaragaje bamwe mu basirikare wafatiye ku rugamba harimo n’Abarundi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri taliki ya 7 Ugushyingo ubuyobozi bw’umutwe w’inyeshyamba wa M23 werekenye bamwe mu basirikare bivugwa ko bafatiwe mu mirwano imaze iminsi ihanganishije uwo mutwe n’ingabo za FARDC, FDLR, WAZALENDO ndetse n’indi mitwe ifatanije na Leta mu gutsimbura uwo mutwe.

Ni umuhango wari uyobowe n’umuvugizi w’uwo mutwe mu bya gisirikare Maj. Willy Ngoma ndetse agaragaza bamwe mu basirikare b’Abarundi uwo mutwe uvuga ko wafatiye muri iyo mirwano.

Umwe mu basirikare b’Abarundi wafatiwe ku rugamba ni uwitwa Ndikumana, numero imuranga mu gisirikare ni 83678 RH 27742, akaba abarizwa muri Batayo ya 412 muri Diviziyo ya Kane. Abarizwa kandi muri Kompanyi ya Kabiri iyobowe na Hazimana.

Kwibuka30

Uyu musirikare avuga ko imyitozo ya gisirikare yayikoreye mu Ntara ya Makamba ahitwa mu Mabanda mu 2018. Avuga ko yavukiye i Mwaro tariki 25 Werurwe 1993.

Ku mashusho yagaragaye kuri X, uyu musirikare yagize ati:”Twahagurukiye ku kibuga cy’indege cya Bujumbura hagati y’amataliki ya 19-20 ukwa cyenda, duhaguruka mu mwambaro wa Congo batubwira ko misiyo yacu ari ukurwanya M23”.

Yakomeje avuga ko bageze ku kibuga cy’indege cya Goma muri Kivu y’Amajyarugu bagahita boherezwa mu nkambi nyuma bakomereza mu mirwano.

Ati:“Twinjijwe ku mitwe y’urugamba maze mfatwa n’abasirikare ba M23. Ubundi twahagurutse turi 300, abandi sinzi umubare wabo”.

Kugeza ubu ntacyo ingabo z’Uburundi zari zavuga kuri ayo makuru y’abasirikare babo berekenywe, ndetse n’ubuvugizi bw’abasirikare ba EAC ntacyo buratangaza.

Amakuru avuga ko imirwano ikomeje muri DRC mu gasozi ka Gicwa, bikavuga ko ako gace umutwe wa M23 umaze kwigarurira ako gasozi kari kamaze igihe kari mu bugenzuzi bw’ingabo z’igihugu.

Leave A Reply

Your email address will not be published.