Perezida Kagame yahawe igihembo cy’indashyikirwa mu guteza imbere umupira w’amaguru

5,211

Perezida Paul Kagame aratangaza ko umupira w’amaguru ari Siporo y’ingirakamaro mu mibereho y’Abanyarwanda, bityo ko u Rwanda rutazahwema kuwuteza imbere.

Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, ubwo yahabwaga igihembo cyitwa CAF President’s Outstanding Achievement Award.

Ni igihembo cyo gushimira Perezida Paul Kagame umuhate we mu iterambere ry’umupira w’amaguru muri Afurika.

Mbere yo gushyikiriza iki gihembo Perezida Kagame, Dr. Patrice Motsepe uyobora impuzamashyirahamwe y’umupura w’amaguru muri Afurika, CAF yagaragaje Perezida Kagame nk’umuyobozi witangira uyu mukino ari nayo mpamvu CAF yamugeneye iki gihembo.

Nyuma yo gushyikirizwa iki gihembo na Perezida wa CAF wari kumwe na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, Perezida Paul Kagame yavuze ko ku ruhande rumwe yatunguwe n’iki gihembo ariko kandi ngo yacyakiranye yombi.

Undi washimiye Perezida Paul Kagame muri ibi birori, ni Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi Gianni Infantino.

Perezida Paul Kagame yagaragaje umupira w’amaguru nk’umukino ukunzwe kurusha indi. 

Yavuze ko no mu mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo, umupira wakomeje guhuza Abanyarwanda ashimangira ubushake bw’u Rwanda bwo kuwuteza imbere ukagera ku rwego rwo hejuru.

Uretse Perezida Paul Kagame, Umwami Mohammed VI wa Maroc nawe yahawe iki gihembo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.