Umwalimu yahamijwe icyaha cy’ubuhemu nyuma yo kubenga umusore wamwishyuriye kaminuza

6,614
Kwibuka30

Umwalimu wo mu gihugu cya Uganda yahamijwe icyaha cy’ubuhemu no gutatira indahiro nyuma y’aho uwo mukobwa abense umusore wamwishyuriye kaminuza.

Urukiko rwo mu burengerazuba bwa Uganda rwahamije icyaha mu cyumweru gishize umukobwa witwa Fortunate Kyarikunda, uyu mukobwa warezwe n’umusore witwa Richard Tumwiine amushinja ubuhemu no gutatira indahiro bagiranye mu myaka itatu ishize ubwo uyu musore yemeraga kwishyurira minerval uyu mukobwa ngo ajye kwiga, nyuma yamara kuyarangiza bakabona kubana, ariko siko byagenze kuko nya mukobwa akimara kwiga yahise avuga ko ibyo kurongorwa n’uyu musore bidashoboka kabone n’ubwo yamwushyuriye amashuri.

Urukiko rwanzuye ko uyu mukobwa ahamijwe icyaha ndetse rumutegeka kwishyura miliyoni zisaga icumi nk’igihano cyo gutatira igihango bivanze n’ubuhemu.

Amakuru avuga ko aba bombi bakoraga akazi k’ubwarimu, maze batangira gukundana, nyuma uyu musore asaba umukobwa kujya kwiga, undi amubwira ko nta bushobozi bwo gukomeza kwiga afite kuko atabona amafaranga yishyura, uyu mugabo yabwiye itangazamakuru ati:”Twumvikanye ko yemera kujya kwiga nanjye nkamwishyurira nubwo byari bigoye, twemeranywa ko narangiza kwiga gahunda y’imyaka itatu tuzahita tubana nk’umugore n’umugabo, nkamusaba, nkamukwa nawe akambera umugore, ariko akimara kwiga yabonye abandi ambwira ko tutagikwiranye”

Uyu mugabo avuga ko uwo mukobwa bari kuzabana akigera mu murwa mukuru wa Kampala yahuye n’abandi basore baramushuka ubwo yigaga Law Development Centre, yakomeje avuga ko n’ubwo yabimenye ko umukobwa amaze kubona undi musore, we ntiyacitse intege kuko yakomeje kwishyurira inshuti, ariko yamubaza undi akamubwira ko nta kibazo bagikundana.

Kwibuka30

Tumwiine Richard avuga ko yanyuzwe n’ubutabera yahawe, mu gihe uwo bakundanaga yahisemo kujurira

Tumwiine Richard yemeje ko we na Kyarikunda bari bumvikanye itariki y’umuhango wo gusaba ari muri Gashyantare 2022, ariko uyu mukobwa akaza kubivamo avuga ko batagikwiranye kuko uyu musore ari mukuru, ndetse kubwe yavugaga ko ashaje bityo ko badakwiranye.

Leave A Reply

Your email address will not be published.