Rutikanga wemezaga ko ariwe wazanye umukino w’iteramakofi mu Rwanda yaraye yitabye Imana

8,339
Kwibuka30

Bwana Rutikanga Ferdinand wemezaga ko ariwe wazanye umukino w’iteramakofi mu Rwanda biravugwa ko yaraye yitabye Imana.

Rutikanga Ferdinand wamenyekanye cyane ku bitangazamakuru byinshi bitandukanye bya hano mu Rwanda kubera uburyo yakundaga gutanga ibitekerezo ndetse akabaza n’ibibazo byinshi ku nsanganyamatsiko zitandukanye, biravugwa ko yaraye ashizemo umwuka kuri uyu wa mbere taliki ya 11 Nyakanga 2022.

Amakuru atugeraho avuga ko uyu mugabo yaguye i Ndera aho yari asanzwe atuye ndetse ko yaba yazize uburwayi busanzwe.

Kwibuka30

Bamwe mu banyamuryango we bemeza ko yari asanzwe indwara nyinshi harimo za diabete ndetse n’umuvuduko, gusa kugeza ubu ntibaratangaza icyo yaba yazize.

Bwana RUTIKANGA Ferdinand yemeza ko ariwe wazanye umukino w’iteramakofi mu Rwanda, ndetse kugeza ubu n’ubwo nta rwego rwa siporo rwari rwabyemeje, ariko na none nta n’undi muntu ku giti cye, cyangwa urwego rwa Siporo mu Rwanda rwaba rwarahakanye ibyo yavugaga ku kuba ariwe koko wadukanye uwo mukino mu Rwanda.

Comments are closed.