Perezida Kagame yakiriye abayobozi ba Kent State University

6,315

Perezida Paul Kagame ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 26 Mutarama 2023, yakiriye intumwa za kaminuza ya Kent State yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ziyobowe na Dr. Marcello Fantoni, Visi Perezida ushinzwe uburezi ku Isi.

Iri tsinda ryakiriwe na Perezida Kagame, ryari riherekejwe kandi na Minisitiri w’Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine ndetse na Clare Akamanzi, Umuyobozi Mukuru w’U rwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere (RDB).

Aba bayobozi mu biganiro bagiranye n’Umukuru w’Igihugu, byibanze ku gushimangira ubufatanye busanzwe buriho mu bijyanye n’amasomo.

Kaminuza ya Kent State yo muri Ohio muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yafunguye ku mugaragaro ishami ryayo mu Rwanda, aho yitezweho gutanga ubumenyi bukenewe ku rwego mpuzamahanga.

Umuhango wo gufungura ku mugaragaro iri shami, wabereye ku Cyicaro gikuru cya Kaminuza y’u Rwanda (UR), ku wa 25 Mutarama 2023.

Iri shami rifunguwe mu Rwanda, rizaba ririmo amwe mu masomo mashya atabonekaga mu zindi kaminuza zo mu Rwanda, bikazaba ari igisubizo ku Banyarwanda ndetse n’abanyafurika muri rusange, bashakaga kuyiga bagahendwa no kujya muri Amerika.

Perezida Kagame yakiriye kandi Hon. Robert Dussey, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Togo, waje amuzaniye ubutumwa bwa mugenzi we, Perezida Faure Gnassingbé.

Comments are closed.