Perezida Kagame yakiriye ba ambasaderi bashya batanu

5,000
Image

Perezida Paul Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi b’ibihugu bitanu guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.

Nyuma yo kuva mu birori by’isabukuru by’umuhungu wa Museveni mu gihugu cya Uganda, uyu munsi kuwa mbere nyuma ya saa sita perezida wa repubulika Paul Kagame yakiriye impapuro za ba ambasaderi batanu zibahesha uburenganzira bwo guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.

Abagejeje ku mukuru w’igihugu impapuro zibahesha uburenganzira bwo guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda ku rwego rwa ambasaderi, barimo Sommel Yabao Mbaidickoye w’igihugu cya Tchad, Lebbius Tangeni Tobias wa Namibia, Silvio José Albuquerque e Silva wa Brazil, Marie Charlotte G. Tang wa Philippines na Esmond St. Clair Reid wa Jamaica.

Ba ambasaderi bose uko ari 5 bavuga ko imibanire y’ibihugu byabo n’u Rwanda ihagaze neza, bityo ko icyo bashyize imbere ari ukuyibyaza umusaruro ufatika mu by’ubukungu, ubucuruzi n’ishoramari.

Image
Image

Comments are closed.