Perezida KAGAME yakiriye Blinken baganira ku mubano w’ibihugu byombi no ku mutekano ya DRC

8,891

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America, Antony Blinken bagirana ikiganiro cyagarutse ku mubano usanzwe hagati y’Ibihugu byombi ndetse n’ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa DRC.

Byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta mu kiganiro we na mugenzi we Antony Blinken bagiranye n’itangazamakuru.

Dr Vincent Biruta yavuze ko Perezida Paul Kagame yakiriye Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America, Antony Blinken bakagirana ibiganiro byibanze ku bufatanye busanzwe buri hagati y’Ibihugu byombi.

Dr Biruta yagize ati “Twagize ikiganiro cy’ingirakamaro ku bijyanye n’ubufatanye hagati y’Ibihugu byacu byombi, ku bijyanye n’imikoranire twashimye imikoranire ihamye mu nzego zitandukanye zirimo igisirikare n’umutekano, ubucuruzi n’ishoramari, kugarura amahoro no mu buzima.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga avuga ko u Rwanda rwaboneyeho gushimira inkunga ikomeye yahawe na Leta Zunze Ubumwe za America mu bijyanye no guhangana n’icyorezo cya COVID-19 ahatanzwe doze zisaga miliyoni 5 z’inkingo z’iki cyorezo.

Ato “Leta Zunze ubumwe za America zikomeje kuba umufatanyabikorwa muri gahunda z’u Rwanda zigamije kubaka urwego rw’ubuzima rushikamye. Twishimiye kandi ubufatanye mu rwego rwa gisirikare.”

Yavuze kandi ko ibi biganiro byanagarutse ku bibazo by’umutekano mucye bikomeje kugaragara mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo binagira ingaruka ku Rwanda.

Ati “Twashimangiye inkunga yacu mu ngamba zashyizweho n’akarere zirimo izafatiwe mu nama y’i Nairobi ndetse n’i Luanda zigamije kuzana amahoro mu karere kacu.”

Dr Biruta kandi yavuze ko impande zombi zemeranyijwe gukumira ibikorw abyose by’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa Congo irimo uwa FDLR.

Yavuze kandi ko banamaganye imbwirwaruhame z’ivangura n’urwango ndetse n’ingengabitekerezo zavuzwe na bamwe mu bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse basaba ko ibi bihagarara.

Banaganiriye kandi ku bwubahane no kutavogerana hagati y’Ibihugu byo mu Karere nyuma yuko u Rwanda na Congo bimaze iminsi bishinjanya kuvogerana.

Antony Blinken yashimye intambwe ishimishije u Rwanda rwateye mu myaka irenga 20 nyuma ya Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Antony Blinken yashimye intambwe ishimishije u Rwanda rwateye mu myaka irenga 20 nyuma ya Jenoside Yakorewe Abatutsi ubu rukaba ari Igihugu cy’intangarugero ku Isi haba mu cyerekezo cy’Isi, mu ishoramari ndetse no mu bukerarugendo.

Yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za America zisanzwe zifitanye imikoranire n’ubufanye n’u Rwanda mu nzego zitandukanye zirimo kuzamura urwego rw’ubuzima ndetse no kuzamura urwego rw’ubukungu.

Ati “Mu byukuri ubufatanye hagati y’Ibihugu byacu ushinze imizi kandi ukaba ugizwe n’ingingo zinyuranye nkuko hari ibihamya ko imikoranire hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iya Leta Zunze Ubumwe za America nko mu miryango itari ita Leta ndetse n’inkunga zihabwa abanyeshuri.”

Comments are closed.