Bwana Blinken yanze kurya iminwa avuga ko RUSESABAGINA atahawe ubutabera bubereye

8,707
Kwibuka30

Umunyamabanga wa Leta muri USA ushinzwe ububanyi n’amahanga yanze kurya iminwa ku kibazo cya Paul RUSESABAGINA yemeza ko atahawe ubutabera bubereye n’inkiko zo mu Rwanda.

Antony Blinken wageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Kanama 2022, yaje avuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse akaba yarasuye ibindi Bihugu binyuranye byo muri Afurika.

Mbere y’uko agira uru ruzunduko, Leta Zunze Ubumwe za America zari zasohoye itangazo ko mu bizazana Blinken mu Rwanda harimo kuganira na Guverino yarwo ku bijyanye na Ruseabagina bemeza ko yafashwe ndetse akagezwa mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Kwibuka30

Mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 11 Kanama 2022, Antony Blinken yavuze ko mu kiganiro yagiranye na Perezida Paul Kagame bagarutse no kuri uriya Munyarwanda ufite uburenganzira bwo gutura muri Amerika [Paul Rusesabagina].

Yavuze ko Igihugu cye cyakomeje kugaragaza impungenge ku rubanza rwa Rusesabagina, ati By’umwihariko ku kudahabwa ubutabera bunyuze mu mucyo, turakomeza kuganira uburyo hakemurwa imbogamizi zijyanye n’ubutabera yahawe.”

Yagize ati Nagize amahirwe yo kuganira na Perezida Paul Kagame muri iki gitondo kuri iki kibazo nubwo ntakwinjira mu byo twaganiriye ariko tuzakomeza kubiganiraho kandi nagize amahirwe yo kuvugana n’umuryango wa Rusesabagina mu minsi micye ishize kandi tuzakomeza kuvugana.”

Comments are closed.