Perezida Kagame yakiriye intumwa za Djibouti

6,522

Kuri uyu wa Gatatu, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame,  yahuye n’intumwa zo muri Djibouti ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahaga Mahmoudi Ali Youssouf, wamushyikirije ubutumwa bwa Perezida Ismail Omar Guelleh.

Perezida Kagame yaganiriye n’izo ntumwa ku ngingo zirebana n’umutekano mu gace k’ihembe ry’Afurika ndetse no guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byombi cyane cyane mu bucuruzi.

Hagati aho, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta yatangaje ibyavuye mu biganiro byahuje itsinda ry’abahagariye u Rwanda na Djibouti byabereye i Kigali.

Yavuze ko mu minsi ya vuba hazaba harangiye inyigo ikubiyemo icyo ubutaka bw’u Rwanda muri Djibouti bwakoreshwa, indege ya RwandAir na yo ikaba iri kwitegura gutangira ingendo zihuza Kigali na Djibouti.

Amasezerano mashya arebana n’ubuhinzi, ubukerarugendo no gufatanya mu bya dipolomasi na yo yasinywe n’impande zombi.

Ni mu gihe ariko mu myaka ishize buri gihugu cyahaye ikindi ubutaka bwabyazwa umusaruro mu ishoramari.

Minisitiri Dr. Biruta asobanura ko hari kwihutishwa inyigo zikubiyemo icyo ubutaka bwatanzwe buzakoreshwa hanategurwa kandi uko Sosiyete y’indege ya RwandAir yatangira ingendo zihuza Kigali na Djibouti.

Mu mwaka wa 2017 ibihugu byombi byasinye amasezerano yo mu rwego rwo gutwara abantu n’ibintu mu kirere, ishoramari n’ubucuruzi, ikoranabuhanga no korohereza abinjira n’abasohoka bajya mu butumwa bw’akazi ku mpande zombi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Djibouti Mahamoud Ali Youssouf avuga ko nubwo aya masezerano y’ubufatanye atashyizwe mu bikorwa kubera icyorezo cya COVID-19, ntibizabuza ko agomba gusubukurwa agashyirwa mu bikorwa byihuse ku nyungu z’abaturage ba Djibouti n’u Rwanda.

Itsinda ry’abahagariye u Rwanda na Djibouti barimo inzego za Leta n’iz’abikorera, ryemeje ko rizajya rihura kenshi kugira ngo harebwe aho ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo bemeranyijwe rigeze no kureba amahirwe y’ubucuruzi n’ishoramari ari kuri buri ruhande n’inyungu bifitiye abaturage.

Comments are closed.