Perezida Kagame yakiriye intumwa z’i Burundi zamuzaniye ubutumwa bwa Perezida Evariste.

5,713
Kwibuka30
Image

Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda ry’abategetsi b’i Burundi bari bamuzaniye ubutumwa bwa mugenzi we Evariste Ndayishimiye.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda riyobowe na Amb. Ezéchiel Nibigira, Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Urubyiruko, Umuco, na Siporo mu Burundi, bakaba bagiranye ibiganiro byibanze ku gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.

Uyu muminisitiri yamugejejeho ubutumwa bwa Perezida Evariste Ndayishimiye. Ibiganiro byibanze ku gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.

Ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi bimaze imyaka itari mike birebana ay’ingwe aho buri gihugu gishinja ikindi gucumbikira abashaka guhungabanya umutekano w’ikindi gihugu ariko buri ruhande rukabihakana.

Kwibuka30

Hashize igihe hageragezwa inzira zitandukanye zo gutsura umubano hagati y’ibi bihugu byombi ariko kugeza ubu ubona bitari byakunda neza, ibintu byabangamiye abaturage bo ku mpande zombi kuko bagiye bahafite abavandimwe, umwe mu Banyarwanda utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru yagize ati:”Ndibuka kera tujya za Bujumbura tukanezererwa kuri Tanganyika, ariko ubu ugenda wikandagira kuko hari ubwo bakugirira nabi”

Buri baturage ku mpande zombi bagaragaza ko bakumbuye kujya mu kindi gihugu bisanzuye, gusa hari ikizere ko bitarambiranye bino bihugu by’ibituranyi kandi by’ibivandimwe bizongera kubana neza, ibi bigaragazwa n’ubushake ku mpande zombi bugamije kongera gusubiza ku murongo mwiza uwo mubano wangiritse.

Image

Hari ikizere ko umubano ushobora kongera kuba mwiza

Mu bihe bitandukanye, abayobozi b’impande zombi bagiye bahurira ku mupaka, bakagirana ibiganiro, ndetse mu minsi itari ya kera, Perezida Paul Kagame uyavuze ko ibiganiro byo gushaka gutsura umubano n’igihugu cy’u Burundi biri kugenda neza, ikintu cyabanjirijwe n’ubutumire bwa minisitiri w’intebe Bwana Edouard Ngirente ubwo icyo gihugu cyizihizaga isabukuru y’ubwigenge.

Comments are closed.